Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Rutsiro: Polisi yakanguriye abaturage kwirinda gukoresha amasashi, ibagaragariza ingaruka zayo ku bidukikije

Ni nyuma y’aho kuri uyu wa 25 Ugushyingo, Polisi ikorera mu karere ka Rutsiro, umurenge wa Gihango, yafashe amapaki y’amasashi 198   ahwanye n’amasashi ibihumbi 39,600 kuko buri paki iba irimo amasashi 200. Ni amashashi mato akunze gukoreshwa n'abacuruzi bayapfunyikiramo abakiriya babo ibyo baguze, aya masashi yinjijwe mu gihugu mu buryo bwa magendu.
 
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Emmanuel Kayigi yavuze ko  ayo masashi yafashwe biturutse ku makuru Polisi ikorera kuri sitasiyo ya Gihango yahawe n’abaturage.

Yagize ati: “Abaturage bahamagaye Polisi ikorera mu murenge wa Gihango ko mu mudugudu wa Mukebera, mu kagari ka Congo-Nil ku muhanda wa Rutsiro-Karongi bahabona imifuka ibiri ipakiyemo amasashi batazi uwayahashyize niko guhita bajyayo kuyareba.”

CIP Kayigi avuga ko abaturage bavuze ko nyiri aya masashi yabonye ko abaturage barimo baza aho ari, asa nk’uyitaza kugira ngo bataza kumenya ko ari aye ategereje nk’uzakuyamutwaza n’uko yumvise abaturage bahamagaye Polisi ahita yihisha ntiyabasha kumenyekana, ubu akaba agishakishwa.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburengerazuba yasabye abacuruzi n’abaturage muri rusange kwirinda gukoresha amasashi kuko atemewe ikindi kandi agira uruhare mu kwangiza ibidukikije.

Yagize ati: “Murabizi neza ko amasashi atabora, iyo abantu bamaze kuyakoresha bayajugunya aho babonye, ibyo bigatuma aho yajugunywe mu mirima hatongera kwera ndetse n’ibinyabuzima byo mu mazi nabyo bikagira ikibazo mu gihe yajugunywe mu mazi. Niyo mamvu leta ikangurira abacuruzi gupfunyikira abakiriya babo mu bikoresho bishobora kubora, Polisi inakangurira n’abaguzi kandi kutemerera abacuruzi babapfunyikira mu masashi kandi baziko atemewe.”

CIP Kayigi yaboneyeho gusaba abantu kujya bagira ibimoteri cyangwa ibinogo bajugunyamo ibikoresho bya pulasitiki n’ibindi bikoresho bazi ko bitabora mu rwego rwo kurengera ibidukikije no kwirinda  kubinyanyagiza aho babonye hose. Abaturage kandi bagaragarijwe ko gukoresha amasashi bitemewe n'amategeko bityo uzayafatanwa azahanwa hakurikijwe amategeko.

Aya masashi yafashwe yashyikirijwe umukozi ushinzwe ibidukikije mu karere ka Rutsiro, aho biteganyijwe ko azajyanwa mu kigo gishinzwe ibidukikije REMA.