Ku wa kabiri wa buri cyumweru; hirya no hino mu gihugu habera inteko z'abaturage; aho bahura bakaganira ku ngingo zibanda ahanini ku iterambere, umutekano n'imibanire myiza. Polisi y’u Rwanda yitabira ibyo biganiro; ikaba ndetse inabitangamo ibiganiro byibanda ku kwirinda ibyaha no gufatanya kubikumira.
Ubwo yitabiraga inteko y'abatuye umudugudu wa Gihira, ho mu murenge wa Ruhango, mu karere ka Rutsiro, Umuyobozi wa Polisi muri aka karere, Senior Superintendent of Police (SSP) Steven Gaga yabasabye kudahishira imiryango ibanye nabi ihoramo amakimbirane.
Yagize ati,"Turabasaba gufata iya mbere mu gukemura amakimbirane abera mu miryango, mukayakumira ataraba, mukegera imiryango muzi ifitanye ibibazo mukayiganiriza ibibazo bigakemuka hakiri kare."
Yakomeje ababwira ko ibibazo bazajya bumva bibananiye bazajya bihutira kubigeza ku bayobozi b’imidugudu n’utugari bakabafasha kubikemura.
SSP Gaga yabasabye kwirinda gucuruza, kunywa no gukoresha ibiyobyabwenge; kandi bagatanga ku gihe amakuru yerekeye ababikora; aha akaba yarababwiye ko abanywa ibiyobyabwenge bakora ibyaha birimo gukubita no gukomeretsa, gufata ku ngufu n’ihohotera rishingiye ku gitsina; abagira inama yo kubyirinda.
Yagize ati,"Sinshatse kuvuga ko mwese mwishora mu biyobyabwenge. Bake muri mwe ni bo babicuruza; abandi bakaba babikwirakwiza; bikaba byumvikana ko hari n’ababinywa. Ababikora murabazi kuko bamwe ni abavandimwe banyu; abandi ni inshuti cyangwa abaturanyi banyu. Hari bamwe muri mwe bagifite umuco wo kuvuga ngo 'Ntiteranya' bakanga gutanga amakuru yatuma bicika. Kurwanya ukwishora mu biyobyabwenge bikwiriye kuba ibya buri wese kuko ingaruka zabyo zigera ku muryango nyarwanda muri rusange."
Umuyobozi wungirije w’akarere ka Rutsiro ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Butasi Jean Herman yasabye abaturage bari aho kubahiriza gahunda za Leta zigamije imibereho myiza n’umutekano birambye.
Nyuma abaturage bahawe umwanya batanga ibitekerezo, banashima abayobozi kuba bafata umwanya bakabegera bakabagira inama; biyemeza ko bazajya batangira amakuru ku gihe ku bintu byose byahungabanya umutekano.
English









