Polisi mu karere ka Rutsiro, ku itariki ya 18 Nyakanga uyu mwaka, yahuguye abayobozi bakorera mu nzego zitandukanye muri aka karere ku gukumira no kurwanya ihohotera rishingiye ku gitsina.
Aya mahugurwa y’umunsi umwe yabereye mu kagari ka Mageragere, mu murenge wa Mushubati. Abayitabiriye barenga 80 bahuguwe n’ushinzwe imikoranire ya Polisi n’abaturage ndetse n’izindi nzego muri aka karere, Assistant Inspector of Police (AIP) Jean Baptiste Mugenzi afatanyije n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mushubati, Mudahemuka Christophe.
Aganira na bo, AIP Mugenzi yabanje kubasobanurira icyo ihohotera rishingiye ku gitsina ari cyo; ababwira ko ari igikorwa icyo ari cyo cyose gikorerwa umuntu hashingiwe ku kuba ari igitsina runaka haba ku mubiri, mu bitekerezo, ku myanya ndangagitsina, no ku mutungo; ku buryo icyo gikorwa kimuvutsa uburenganzira bwe cyangwa kikamugiraho ingaruka mbi; haba nyuma y’igihe kigufi, igihe kirekire; cyangwa kikamugiraho ingaruka mbi ku buryo bwa burundu.
Yavuze ko ihohotera rishingiye ku gitsina rikorerwa igitsina gore kuruta uko rikorerwa igitsina gabo; ababwira ko ihohotera rikorerwa abagore harimo kubakubita, kubahoza ku nkeke, kubavunisha imirimo, kubafata ku ngufu no kubakoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato.
AIP Mugenzi yabwiye abo bayobozi ko ibyaha by’ihohotera rishingiye ku gitsina ahanini bikorwa n’abanywi b’urumogi cyangwa ibindi biyobyabwenge; abandi bakaba babiterwa n’ubujiji bushingiye ahanini ku kutamenya uburenganzira bw’abandi hamwe n’ubusinzi.
Yagize ati,"Bamwe mu bagore n’abakobwa bararuca bakarumira iyo bakorewe ihohotera rishingiye ku gitsina. Kubiceceka no kubihishira ni ugutiza umurindi uwabikoze. Uwarikorewe cyangwa umuntu umenye ko runaka yakorewe iryo hohotera akwiriye kubimenyesha Polisi cyangwa izindi nzeho."
Yagize ati," Abagabo bamwe bibwira ko guhoza ku nkeke abo bashakanye ari byo bituma babubaha. Iyo mitekerereze niyo akenshi ivamo guhohotera abagore. Nta wukwiriye guhohoterwa kubera ko ari igitsina runaka; ahubwo abantu bose bakwiriye kubahana; kandi bakabana mu mahoro."
AIP Mugenzi yasabye abitabiriye ayo mahugurwa kujya babwira abo bayobora ko umuryango urangwamo ihohotera rishingiye ku gitsina udashobora gutera imbere; kandi ko nta mahoro n’umutekano bishobora kuwurangwamo; hamyuma abagira inama yo kwirinda icyo ari cyo cyose cyaba intandaro y’amakimbirane n’ihohotera rishingiye ku gitsina.
Yababwiye ko umuntu uhamwe n’icyaha cy’ihohotera rishingiye ku gitsina afungwa, kandi agacibwa ihazabu; kandi ko uwarikorewe bimugiraho ingaruka zirimo ihungabana, ipfunwe, gutakaza icyizere cy’ubuzima no kwandura zimwe mu ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.
Yibukije ko uwakorewe iri hohotera cyangwa ufite amakuru yerekeranye naryo yayatanga kuri nimero ya telefone itishyurwa 3029 y’ikigo cya Isange One Stop Center gifasha abakorewe ihohotera; cyangwa akagana izindi nzego zifite mu nshingano gukumira no kurwanya ihohotera rishingiye ku gitsina.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mushubati Mudahemuka Christophe, yashimye Polisi ku bumenyi n’ubutumwa yahaye abo bayobozi; abasaba gukurikiza inama bagiriwe.
Yabasabye kandi gufatanya gukumira icyahungabanya ituze n’amahoro by’abatuye aho bayobora biciye mu guhanaha amakuru ku gihe.
Kinyarwanda
English











