Ku itariki ya 26 Nzeri, Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Rutsiro yakanguriye abanyeshuri b’Ishuri ryisumbuye rya Congo Nile n’abarezi babo bose hamwe barenga 1000 n’abagenzi muri rusange kubahiriza amategeko agenga imikoreshereze y’umuhanda, bakamenyera kunyura ku ruhande rw’ibumoso bw’umuhanda bakurikije icyerekezo bajyamo, kandi bakanyura buri gihe mu nzira yateganyirijwe abanyamaguru mu gihe ihari.
Ubwo yaganiraga n’aba banyeshuri n’abarezi babo, umupolisi uhagarariye ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda Assistant Inspector of Police (AIP) Nkaka, yabasobanuriye ko impanuka zo mu muhanda ziterwa ahanini no kutubahiriza amategeko ajyanye no kuwukoresha.
Yabasabye kujya bambukira mu mirongo itambitse y’ibara ry’umweru iri mu muhanda yerekana aho abanyamaguru bemerewe kwambukira, kandi mbere yo kuyambukiranyamo bakabanza kureba iburyo n’ibumoso by’umuhanda niba nta modoka iri hafi ku buryo yambutse batahurira nayo hagati mu muhanda ku buryo byateza impanuka.
Yababwiye ko n’ubwo baba bambuka umuhanda mu gihe gikwiriye kandi banyuze ahabugenewe, bagomba no kwihuta, ntibawutindemo.
Aha yaravuze ati:”Birakwiye ko abanyeshuri n’undi munyamaguru wese ugiye kwambuka umuhanda abanza akareba iburyo n’ibumoso, akareba niba nta modoka iri hafi, ku buryo yambutse batahurira hagati mu muhanda, maze akabona kwambuka, kandi nabwo akambuka yihuta, akirinda kumara akanya kanini hagati mu muhanda.”
AIP Nkaka yasabye abanyeshuri kujya batanga amakuru ku bantu batwara ibinyabiziga nabi bafite umuvuduko cyangwa bavugira kuri za Telefoni, bakabimenyesha Polisi cyangwa Ikigo cy'Igihugu cy'imirimo imwe n'imwe ifitiye igihugu akamaro ( RURA) ku mirongo yashyizweho itishyurwa, maze akangurira abayobozi b’ibigo kujya bagira umwanya wo kwigisha abanyeshuri amategeko y’umuhanda.
Yasabye abanyeshuri kwirinda kwishora mu bindi byaha birimo kunywa ibiyobyabwenge n’ibisindisha mu gihe bagiye mu biruhuko, ahubwo bagafasha ababyeyi imirimo.
Umupolisi ushinzwe guhuza Polisi y’u Rwanda n’abaturage hagamijwe kurwanya no gukumira ibyaha muri Rutsiro Assistant Inspector of Police (AIP) Jean Bosco Mugenzi nawe yaganirije aba banyeshuri ku gukumira no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’icuruzwa ry'abantu, ikoreshwa ry' ibiyobyabwenge mu rubyiruko, anasaba abanyeshuri kwirinda kuva mu ishuri.
Umuyobozi w’iri shuri Padiri Maniraguha Paul yashimiye cyane Polisi y’u Rwanda kubera ubwo bukangurambaga mu kubahiriza amategeko y’umuhanda, akomeza avuga ko ari ngombwa ko buri munyarwanda yagira ubumenyi bw’ibanze kuri ayo mategeko.
Kinyarwanda
English











