Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

RUTSIRO: Polisi yahuguye abakozi bo mu bitaro bya Murunda ku kurwanya inkongi

Kuri uyu wa Kane tariki ya 17 Werurwe,  Ishami rya Polisi rishinzwe ubutabazi no kurwanya inkongi z'umuriro ryahuguye abakozi bo mu bitaro bya Murunda biherereye mu Karere ka  Rutsiro, mu Murenge wa Murunda, Akagari ka Mburamazi.

Aya mahugurwa y?umunsi umwe yahawe abakozi 188 bakora muri ibyo bitaro barimo abaganga, abayobozi b?amashami, Abaforomo,  abashinzwe amasuku mu bitaro ndetse n?abashinzwe umutekano muri ibi bitaro bya Murunda.

Abahuguwe  basobanuriwe ibitera inkongi, amoko y'inkongi n'ibigize inkongi. Beretswe uko bahungisha abarwayi bari mu bitaro haramutse habaye inkongi ndetse banerekwa uko bakwitabara bazimya inkongi bakoresheje bimwe mu bikoresho harimo za kizimyamuriro n'uburingiti butose.

Umuyobozi w'ishami rya Polisi rishinzwe ubutabazi no kurwanya inkongi, Assistant Commissioner of Police (ACP) Paul Gatambira yavuze ko aya mahugurwa agamije guha ubumenyi abantu batandukanye ku gukumira inkongi no kuyirwanya mu gihe ibaye.

Yagize ati ?abahugurwa basobanurirwa ibitera  inkongi kugira ngo babyirinde, tubereka uko bakwitabara  mu gihe habaye inkongi. Tunabereka uburyo  ibikoresho bizimya umuriro bikoreshwa n?uburyo batabara abantu mu ivuriro haramutse habaye inkongi."

ACP Gatambira yakomeje avuga ko abakozi bo mu bitaro bya Kabaya  kimwe n? ahandi hatangiwe amahugurwa, bahuguwe uko bakwirinda inkongi ituruka kuri gaze itekeshwa mu gikoni, banerekwa uko bakwitabara haramutse habaye inkongi.

Twanaberetse uko bakoresha ikiringiti gitose bazimya inkongi iturutse kuri gaze.

Nyuma y?amahugurwa Polisi yasuye hamwe mu hantu hashobora guteza inkongi  muri ibi bitaro nyuma abayobozi b?ibitaro bagirwa inama y?ibyo bakwiye gukosora.

Abahuguwe bashimiye Polisi y?u Rwanda kuba yarabateguriye aya mahugurwa kuko hari byinshi bungukiyemo batari bazi.

Niringiyimana Eugene,  Umuyobozi w'ibitaro (DG) yashimiye Polisi y'u Rwanda ku mahugurwa bahawe.

Yagize ati: " Turashimira Polisi y'u Rwanda ku bw'ahugurwa twahawe azadufasha kwirinda no kurwanya inkongi. Aya mahugurwa tuyungukiyemo byinshi bizadufasha kwirinda no kwitabara igihe haba habaye inkongi haba ku kazi  ndetse no mu ngo zacu igihe Polisi yaba itarahagera ngo ibashe kudutabara."

Abaturage bakangurirwa guhamagara Polisi kuri telefoni: 111,112 cyangwa bagahamagara kuri 0788311224 mu gihe habaye inkongi y'umuriro hanyuma Polisi ikabatabara. Mu Ntara y'Iburengerazuba umuturage aramutse ahuye n'ikibazo  cy'inkongi cyangwa akeneye ubundi butabazi yahamagara kuri telefoni 0788311023.