Mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 02 Nyakanga ahagana saa kumi abapolisi bakorera mu Karere ka Rutsiro mu ishami rishinzwe kurwanya abanyereza imisoro (RPU) bafatiye ku kirwa cya Bugarura Nsengiyumva Innocent w?imyaka 35, Niyitegeka Patrick w?imyaka 35 na Iradukunda Eric w?imyaka 19 bari mu bwato bafitemo amabaro atanu y?imyenda ya caguwa bari binjije mu Rwanda mu buryo bwa magendu bayikuye mu gihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y?Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Bonaventure Twizere Karekezi yavuze ko bariya bantu bafatiwe kuri kiriya Kirwa giherereye mu Mudugudu wa Rugamba, Akagari ka Kabihogo mu Murenge wa Boneza,bafatwa biturutse ku makuru yatanzwe n?abaturage.
Yagize ati ?Abapolisi bo mu ishami rishinzwe kurwanya abanyereza imisoro bakorera mu Karere ka Rutsiro bahawe amakuru ko hari abantu bari mu bwato mu kiyaga cya Kivu barimo bambutsa ibintu. Abapolisi bahise bajyayo ahagana saa kumi z?urukerera barabafata,babafata batwaye ubwo bwato bafitemo amabaro 5 y?imyenda ya caguwa.?
CIP Karekezi avuga ko abo bagabo bababajijwe aho bari bajyanye iyo myenda bavuze ko bari bayijyanye mu Murenge wa Mahoko wo mu Karere ka Rubavu bayishyiriye uwitwa Haruna usanzwe ucuruza imyenda mu isoko rya Mahoko.
Ati ?Aba bagabo si ubwa mbere bafatiwe mu bikorwa byo kwinjiza ibicuruzwa mu buryo bwa magendu kuko iyi ni inshuro ya kabiri babifatanwe. Inshuro ya mbere barabihaniwe ariko bongeye kubifatirwamo.?
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y?Iburengerazuba yongeye kwibutsa abantu bijandika mu bucuruzi bwa magendu, abenshi muri bo bahora bitwaza inyemezabwishyu bishyuriyeho inshuro imwe bibeshya kuko amayeri yose bakoresha bigenda bitahurwa.
Ati ?Inama twaha umuntu wese ugifite irari ryo gucuruza cyangwa kwinjiza ibicuruzwa mu buryo bwa magendu ni uko yabireka agacuruza ibyemewe kuko Polisi kubufatanye n?izindi nzego n?abaturage batazigera babaha agahenge na gato.?
Yashimiye abaturage badahwema gutanga amakuru y?abantu nk?abo bashaka kunyereza imisoro no kudindiza ibicuruzwa byatanze imisoro, asaba n?abandi kujya bihutira gutanga amakuru y?abo bantu badindiza iterambere ry?Igihugu.
Ibi bicuruzwa bya magendu byashyikirijwe ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya abanyereza imisoro ishami rya Rutsiro, mu gihe abafashwe bahanwa hakurikije icyo amategeko ateganya.
Itegeko ry?umuryango w?ibihugu byo mu Karere k?Iburasirazuba rinakoreshwa mu Rwanda ingingo yaryo ya 199 rivuga ko ibicuruzwa bya magendu byafashwe bitezwa cyamunara.
Imodoka yakoreshejwe muri ubwo bucuruzi bwa magendu nayo itezwa cyamunara ndetse umushoferi wayo agacibwa amande angana n?ibihumbi bitanu by?amadorali y?Amerika (US$5000).

Kinyarwanda
English









