Kuwa 28 Kamena, Polisi y’u Rwanda mu karere ka Rutsiro ku bufatanye n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze, bakoze umukwabu wo gufata abacukura amabuye y’agaciro mu buryo bunyuranyije n’amategeko bakangiza n’ibidukikije.
Muri uwo mukwabu hafashwe abantu 3 aribo; Hafashimana Samuel ufite imyaka 30 y’amavuko, Ubitsekumutima Pierre ufite imyaka 38 na Habufite Theogene wo mu kigero cy’imyaka 45, aba bakaba barafatiwe mu kagari ka Remera mu murenge wa Rusebeya ubwo bari barimo gucukura bashaka amabuye y’agaciro batabifitiye ibyangombwa.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburengerazuba Chief Inspector of Police (CIP) Innocent Gasasira, yavuze ko bafashwe biturutse ku makuru bahawe n’abaturage bitewe n’uko bacukuraga amabuye y’agaciro batabifitiye ibyangombwa ari nako bangiza ibidukikije.
Yagize ati:”Tumaze guhabwa amakuru n’abaturage batuye hafi y’ikirombe kiri mu kagari ka Remera ko hari abantu bajya bacukura mu mirima iri hafi yacyo bakahahanga ibindi birombe bakangiza n’ibidukikije, dufatanyije n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze twahise dukora igikorwa cyo kubashakisha.”
CIP Gasasira yakomeje agira ati:’’Twarahageze tuhafatira batatu twasanze bacukura nta byangombwa bangiza n’ibidukikije, twihutira kubashyikiriza Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) kugirango rubakurikirane.’’
Yasoje agira inama anaburira abacukura amabuye y’agaciro mu buryo butemewe n’amategeko, aho yavuze ati:’’Hari inzira zigenwa n'amategeko ushaka gukora ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro anyuramo kugirango abyemererwe, mu rwego rwo kwirinda akajagari n'izindi ngaruka zituruka ku bucukuzi zirimo nko kwangiza ibidukikije, impfu zituruka ku kugwirwa n'ibirombe kuko ababikora nta byangombwa nta bwishingizi baba bafite, tukaba dusaba ko ushaka gukora uyu murimo yakurikiza amategeko tukanabwira abazabirengaho ko batazigera bihanganirwa na Polisi y’u Rwanda.''
Gucukura amabuye y’agaciro mu buryo butemewe n’amategeko, ni icyaha gihanwa n’ingingo ya 438 yo mu itegeko nimero 01/2012 ryo kuwa 02 Gicurasi 2012 rishyiraho igitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda aho riteganya igihano ku wahamwe n’icyo cyaha kingana n’igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku mwaka umwe (1) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva kuri miliyoni eshatu (3.000.000) kugeza kuri miliyoni icumi (10.000.000) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.
Kinyarwanda
English











