Trending Now

Rutsiro: Hafatiwe ibicuruzwa bitandukanye bya magendu

Mu karere ka Rutsiro, mu murenge wa Musasa, mumpera z’icyumweru dusoje Polisi yafashe imodoka Toyota Daihatsu RAC 937 H ipakiye    ibicuruzwa bitandukanye bya magendu byinjiye mu gihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Ibyo bicuruzwa bigizwe n’ibilo 770 by’imyenda ya caguwa ndetse n’amakarito asaga 54 y’amavuta yo kwisiga ari mu moko atandukanye.

Ibi bicuruzwa byafatanwe Mihigo Michel w’imyaka 50 y’amavuko ari nawe wari utwaye iyi modoka aho yari avuye ku bipakira mu murenge wa Musasa ku nkombe z’ikiyaga cya Kivu.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburengerazuba Chief Inspector of Police (CIP) Innocent Gasasira avuga ko iyi modoka yafashwe 02h05 z’ijoro  n’abapolisi bari mu muhanda ku makuru bahawe n’abaturage.   

Yagize ati “ Kubera inama tumaze iminsi tugirana n’abarobyi bakorera mu kiyaga cya Kivu n’abaturage bagituriye zo kujya batanga amakuru y’ibyaha bigikorerwamo birimo, kwambutsamo magendu, ibiyobyabwenge, byatumye abaturage basobanukirwa ikiza cyo gutangira amakuru ku gihe”.

CIP Gasasira yakomeje avuga ko abaturage babonye iyo modoka iri gupakira ibicuruzwa byari bizanwe n’ubwato muri icyo gicuku, niko kugira amakenga bahamagara Polisi.

Yagize ati “Abapolisi bakorera kuri Sitasiyo ya Ruhango  bahise bajya mu muhanda,maze uyu mugabo Mihigo Michel wari upakiye ibi bicuruzwa ari nawe nyiri   imodoka, aturuka ku Kivu azamuka ajya kuri kaburimbo ashaka kwerekeza i Kigali, abapolisi bamufata atarayigeraho”.

Ibi bicuruzwa byose n’imodoka, Polisi y’u Rwanda ikaba yahise ibishyikiriza Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro (RRA) ishami rya Rubavu.

Aho cyatangaje ko Mihigo Michel yaranyereje imisora isaga miliyoni 2,870, 000 frw.

CIP Gasasira yakanguriye abantu kwirinda ubucuruzi bwa magendu avuga ati “ Magendu iteza igihombo n’ubukene uwayifatanwe, idindiza iterambere ry’igihugu kandi ingaruka mbi zabyo zigera ku baturage muri rusange harimo n’uba yayifatanwe. Niyo mpamvu buri wese akwiye kuyirinda no kuyirwanya mu rwego rwo kurengera inyungu rusange, abashaka gucuruza bagakora ubucuruzi bwemewe n’amategeko”.

Yibukije ko amafaranga ava mu misoro n’amahoro akoreshwa mu kubaka ibikorwaremezo nk’imihanda, amashuri, ibitaro, amasoko n’ibindi, ibi byose bikaba bigirira akamaro abaturage.kurwanya uwo ariwe wese ugerageza kunyereza imisoro bikaba bikwiye kuba inshingano za buri wese hatangwa amakuru kunzego z’umutekano.