Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

RUTSIRO: Batatu bafashwe bafite amabaro atatu y'imyenda ya caguwa

Kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 22 Mata, Polisi y'u Rwanda mu Karere ka Rutsiro, yafashe abantu batatu bafite magendu, amabaro 3 y'imyenda ya caguwa.

Abafashwe ni Mazimpaka, Bariyanga Sylvestre, na Havugimana Gerard. Bafatiwe mu Murenge wa Gihango, Akagali ka Ruhingo, Umudugudu wa Kabuga, ubwo bafatwaga bakaba bari bagiye kugurisha iyo myenda mu isoko rya Congo - Nil riherereye mu Murenge wa Gihango.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Iburengerazuba Superintendent of Police (SP) Bonaventure Twizere Karekezi, yavuze ko aba bafashwe ubwo Polisi yari mu bikorwa bisanzwe byo kurwanya magendu.

Ati: "Polisi yahawe amakuru ko hari itsinda ry'abantu bagiye mu isoko rya Congo-Nil bafite ibicuruzwa bya magendu. Polisi yahise ishyira bariyeri mu muhanda wo mu Kagali ka Ruhingo, nibwo abantu batatu bafite magendu bafashwe n'ubwo bari bagerageje kwihisha mu bandi benshi berekezaga mu isoko bikoreye imizigo itandukanye ngo hatagira ubakeka."

Yakomeje avuga ko bwa mbere, abapolisi bafashe uwitwa Bariyanga basatse umuzigo yari afite basanga ari ibaro ya magendu  y'imyenda ya caguwa.

Akimara gufatwa yatangaje ko imyenda afite ari iya Mazimpaka, nawe wari muri iryo tsinda ari kumwe na Havugimana bari bagiye bahana intera, bose  bikoreye amabaro y'imyenda ya caguwa,  bahise bafatwa Bose hamwe uko ari batatu barafungwa.

Mazimpaka yiyemereye ka ari we nyir'iyo myenda kandi ko  ayinjiza mu gihugu mu buryo bwa magendu ayikuye mu gihugu cy'abaturanyi cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo, akaba yari yayihaye bariya bandi ngo bamufashe kuyigeza mu isoko rya Congo-Nil ayigurishe aho asanzwe ayicururiza.

SP Karekezi yihanangirije abantu bose bafite ingeso yo kwinjiza ibicuruzwa mu gihugu bidasoze cg bitanemewe ko ari uguhombya igihugu kuko baba banyereza imisoro, abibutsa kandi ko bihanwa n'amategeko.

Abafashwe bashyikirijwe Urwego rw'Igihugu rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera kuri sitasiyo ya Murunda ngo hakurikizwe amategeko.

Itegeko ry?umuryango w?ibihugu byo mu Karere k?Iburasirazuba rinakoreshwa mu Rwanda ingingo yaryo ya 199 rivuga ko ibicuruzwa bya magendu byafashwe bitezwa cyamunara.

Imodoka yakoreshejwe muri ubwo bucuruzi bwa magendu nayo itezwa cyamunara ndetse umushoferi wayo agacibwa amande angana n?ibihumbi bitanu by?amadorali y?Amerika (US$5000).