Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Rutsiro: Abayobozi bakanguriwe kwicungira umutekano no kurwanya ibiyobyabwenge

Kuwa 19 Gashyantare 2018, mu karere ka Rutsiro, mu murenge wa Gihango habereye inama yahuje abayobozi b’inzego z’ibanze, abashinzwe umutekano, abahagarariye amadini n’abikorera ku giti cyabo. Iyi nama yari igamije kubakangurira kwicungira umutekano no kurwanya ibiyobyabwenge.

Muri iyi nama Polisi y’u Rwanda yari ihagarariwe n’ushinzwe guhuza ibikorwa byayo  n’abaturage mu karere (DCLO), Assistant Inspector of Police (AIP) Jean Bosco Mugenzi.

 AIP Mugenzi yasabye abo bayobozi gukangurira abaturage kugira uruhare mu kwicungira umutekano, bagashyira imbaraga mu marondo bakora mu midugudu, kuko hari aho usanga ridakorwa neza bigatuma hari ubwo abajura n’abandi bagizi ba nabi bahungabanya umutekano.

Yagize ati:’’Mukwiye kuvugurura uburyo mukora amarondo, Umutekano urareba buri muturarwanda,yaba umukene cyangwa uwifashije ,niyo mpamvu no gukora amarondo bagomba kujya bafatanya.Iyo amarondo adakorwa neza niho abajura n’abandi bagizi ba nabi bamenera bagahungabanya umutekano.”

AIP Mugenzi yakomeje abasaba kurwanya bivuye inyuma icuruzwa n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge n’inzoga z’inkorano kuko nabyo  biri mu bihungabanya umutekano ndetse bikabangiriza ubuzima, ari nako bibakururira ubukene bityo bakaba batatera imbere igihe cyose bakiri muri izo ngeso.

Yagize ati:’’Mugomba kugira uruhare mu kurwanya mwivuye inyuma icuruzwa n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge n’inzoga z’inkorano kuko biri mu bihungabanya umutekano w’abaturage kandi bikabangiriza ubuzima, ari nako bibakururira ubukene bityo ntibashobora gutera imbere igihe cyose bakiri muri izo ngeso.”

Muri uyu murenge wa Gihango hakunze kuvugwa amakimbirane yo mu miryango ariho AIP Mugenzi yasabye abayobozi kwegera imiryango ikunze kugaragaramo ibyo bibazo, bakayegera bakayiganiriza ibibazo bigakemurwa amazi atararenga inkombe.

Iyi nama yari yitabiriwe n’umujyanama muri njyanama y’akarere, Tabaruka Jean Claude ari nawe wari umushyitsi mukuru. Yasabye abo bayobozi  gukangurira abaturage kugira isuku, haba ku myambaro, ku mubiri, mu ngo zabo ndetse no mu byo barya.

Yagize ati”Abaturage bagomba gukangurirwa kugira isuku, umuryango ukagira ubwiherero, bakambara imyenda isa neza kandi bagatozwa gukaraba ndetse bakanabitoza abana bakiri bato. Igihe umuturage azaba afite isuku azagira n’ubuzima bwiza”.

Inama igeze ku musozo, aba bayobozi bahawe umwanya batanga ibitekerezo aho bashimiye inama bagiriwe ndetse biyemeza ko guhera tariki 27 Gashyantare bazatangira gukora amavugurura mu bintu bitandukanye cyane cyane imipangirwe y’amarondo.

Ni inama yari yitabiriwe n’abayobozi batandukanye ku nzego z’ibanze, abarezi mu mashuri, Abahagarariye amadini n’abafatanyabikorwa bakorera mu  murenge wa Gihango bose bakaba barageraga kuri 340.