Abaturage bagera kuri 400 batuye mu karere ka Rutsiro mu murenge wa Gihango akagari ka Ruhingo, bakanguriwe kurwanya no kwirinda ibyaha batangira amakuru ku gihe kugira ngo bikumirwe bitaraba.
Ibi babisabwe kuri uyu wa 5 Nyakanga, n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Gihango Mwenedata Jean Pierre arikumwe n’umupolisi ushinzwe uburere mboneragihugu muri aka karere Inspector of Police (IP) Etienne Karengera mu nama yabereye mu cyumba cy’inama cy’ako kagari.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge Mwenedata yabwiye abaturage ko nta tererambere rishobora kugera ahantu harangwa ibyaha kuko aho biri hahora umutekano mucye.
Yagize ati “Abantu bakora ibikorwa byabo by’iterambere mu bwisanzure kuko hari umutekano usesuye aho batuye ndetse no mu gihugu. Buri wese akwiriye kumva ko ari inshingano ye kugira uruhare mu kuwubungabunga no gusigasira ibyagezweho arwanya ibyaha bishobora kuwuhungabanya.”
Yakomeje asaba abayobozi kuva ku midugudu ko bakwiye kwegera abaturage bakamenya ibibazo bafite bakabafasha kubicyemura ibibananiye bakabigeza ku z’indi nzego zikabafasha kubicyemura mu rwego rwo kubikumira bitaraba.
Mwenedata yabwiye abaturage ko nabo bakwiye gufatanya n’inzego z’ibanze ndetse n’inzego z’umutekano batangira amakuru ku gihe aho babona hakorerwa ibyaha.
Yagize ati “Aho mutuye niho hakorerwa ibyaha kandi n’ababikora murabazi kuko muturanye, mukwiye kuba intangarugero mu kubirwanya mufatanyije n’inzego zishinzwe umutekano muzitungira agatoki ababikora kugira ngo bafatwe bashyikirizwe ubutabera.”
IP Karengera yakanguriye abaturage kwirinda no kurwanya ibiyobyabwenge kuko aribyo ntandaro y’ikorwa ry’ibindi byaha nk’ubujura,gukubita no gukomeretsa ,amakimbirane yo mu miryango ,gufata ku ngufu ndetse n’ibindi bihungabanya umutekano w’abaturage.
Yababwiye ko kugira ngo umuntu atere imbere agomba kwirinda ibyaha kuko iyo abikoze afatwa akabihanirwa n’amategeko bityo iterambere yari yiteze ntabe akirigezeho kandi bikanagira ingaruka ku muryango we usigara umwitaho mu gihe yafunzwe.
Ati “Uburyo bwo kurwanya ibyaha, ni ukwirinda ibikorwa binyuranyije n’amategeko no kubirwanya,hatangwa amakuru ku kintu cyose cyahungabanya umutekano.”
IP Karengera yabakanguriye buri wese kuba ijisho ry’umuturanyi we,kwirinda kwihanira, ahubwo, bakegera inzego zibishinzwe kugira ngo zibarenganure.
Nyuma y’impanuro n’inama abaturage bagiriwe n’ubuyobozi, biyemeje kwirinda no gukumira ibyaha batangira amakuru ku gihe.

Kinyarwanda
English










