Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Rutsiro, kuwa kabiri tariki ya 8 Gicurasi yagiranye ibiganiro n’abaturage bo mu tugari twa Bugina na Ruhingo twombi two mu murenge wa Gihango, ibiganiro byibanze ku kubakangurira gukomeza kugira uruhare mu kurwanya ibyaha cyane cyane amakimbirane yo mu miryango ndetse no kurwanya inda ziterwa abangavu.
Umupolisi ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturege mu karere ka Rutsiro Assistant Inspector of Police (AIP) Jean Bosco Mugenzi watanze ibi biganiro, yasabye abaturage kwirinda amakimbirane yo mu miryango, anabasaba kwirinda ubusinzi n’ubuharike kuko akenshi aribyo ntandaro y’ayo makimbirane.
Yagize ati:”Muri utu tugari dukunze kubona raporo zigaragaza ko haba amakimbirane mu miryango, turabasaba ko mwareka ubusinzi n’ubuharike bigaragara ino aha, kuko aribyo biyatera.”
AIP Mugenzi yakomeje abagaragariza ko igihe cyose umuryango urangwamo amakimbirane udashobora gutera imbere kuko nta mwanya wo gukora abawugize bagira.
Aha yarababwiye ati:“Birakwiye ko muhindura imyumvire, mukabana mu buryo bwiza buhesha imiryango agaciro, buri wese akita ku nshingano ze kuko iterambere ry’umuryango rireba buri wese.”
Yakomeje asaba ababyeyi n’urubyiruko bari bitabiriye ibyo biganiro kurwanya bivuye inyuma inda ziterwa abangavu, asaba ababyeyi kujya baganiriza abana cyane cyane abakobwa ku buzima bw’imyororokere, abangavu nabo abasaba kunyurwa n’ubuzima babayemo bakirinda gukunda utuntu twiza kuko aritwo babashukisha bakabatera inda.
AIP Mugenzi yasoje asaba abaturage kurwanya icuruzwa n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge, abasaba kujya batangira amakuru ku gihe y’ahantu hose babibonye.
Sibomana Damas ushinzwe uburezi mu karere ka Gisagara nawe wari witabiriye ibi biganiro, yasabye ababyeyi gucika ku muco wo kuvana abana mu ishuri bakajya kubakoresha imirimo itandukanye, harimo kujya mu bikorwa by’uburobyi bw’amafi mu kiyaga cya Kivu.
Kinyarwanda
English











