Ubu bukangurambaga bwo kurwanya ibyaha bibera mu kiyaga cya Kivu bwabereye mu murenge wa Kigeyo, ku wa 23 Ukwakira, bwitabirwa n'abakora umwuga w'uburobyi muri kiriya kiyaga,abagize komite z’abaturage mu kwicungira umutekano(CPCs) bo mu mirenge ya Kigeyo, Mushonyi na Boneza yose ikora ku kiyaga cya Kivu.
Ni ibiganiro byitabiriwe n’abaturage basaga 1900,ndetse biyobowe n’Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage afatanyije n’Umuyobozi wa Polisi mu karere.
Aba bayobozi bakanguriye abaturage kurwanya ibiyobyabwenge bica mu mazi ndetse na magendu batanga amakuru ku babikora.
Umuyobozi w’akarere wungirije Butasi Jean Hermans yabwiye abakora umwuga w’uburobyi mu kiyaga cya Kivu hamwe n’abaturiye iki kiyaga kugira uruhare rwo gukumira ibyaha bigikorerwamo.
Yagize ati” Muziko iki kiyaga kidufitiye akamaro kanini, ariko bamwe muri mwe mujya mugira ubufatanye mu korohereza abantu bagikoresha mu kwambutsa ibiyobyabwenge ndetse n’ibindi bicuruzwa bya magendu. Mugomba kubungabunga iki kiyaga mukirinda abacyifashisha bakora ibyaha”.
Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Rutsiro, Senior Supertendent of Police (SSP) Paul Butera yakanguriye abarobyi kwirinda kwica amategeko n’amabwiriza agenga umwuga w’uburobyi kuko bishyira mu kaga ibinyabuzima biba mu mazi.
Yagize ati” Mujye mwirinda kurobesha ibikoresho bitemewe nk’imitego yitwa kaningiri, inzitiramubu, indobani n’ibindi. Mwirinde kujugunya mu mazi ibintu bishobora kwica ibinyabuzima biyarimo bigatuma habaho igabanuka ry’umusaruro”.
SSP Butera asoza abibutsa uruhare bafite mu gukumira ibyaha bikorerwa muri iki kiyaga nk’abantu bagituriye kandi bagikoreramo.
Yagize ati” Ni mwe muzi ibyaha bigikorerwamo birimo abaroba batabyemerewe, abanyuzamo ibiyobyabwenge na magendu, turabasaba kubikumira mutangira amakuru kugihe”.
Ngendahimana Abubakhal uhagarariye amakoperative 9 akorera muri iki kiyaga yibumbiye mu cyo bise Union Cooperatives yashimiye Polisi y’u Rwanda ku nama yabagiriye, kandi asaba bagenzi be kubahiriza amategeko n’amabwiriza y’umwuga bakora.
Basoje biyemaza kujya bakorana bya hafi n’inzego z’umutekano batangira amakuru ku gihe.Nyuma y’inama abarobyi bahise bashinga amatsinda arindwi (7) yo kurwanya ibyaha (Anti-crimes Clubs).
English









