Trending Now

Rutsiro: Abanyeshuri bakanguriwe kurwanya icuruzwa n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge

Polisi y’u Rwanda ifatanyije n’ikigo k’igihugu gishinzwe uburezi(REB) bakoreye  ubukangurambaga mu bigo by’amashuri babakangurira kwirinda ikintu cyose cyatuma bacikiriza amashuri yabo.

Ni ibiganiro byabaye Tariki 17 Nzeri, bibera mu ishuri ryisumbuye rya Nyabirasi ahateraniye abanyeshuri bagera ku 2300 bose baturutse muri GS Nyabirasi, GS Kivugiza na  GS Kazo byose   biherereye mu murenge wa Nyabirasi.

Muri ibi biganiro Polisi y’u Rwanda yari ihagarariwe n’umupolisi ushinzwe guhuza ibikorwa byayo  n’abaturage hagamijwe kurwanya no gukumira ibyaha  mu karere ka Rutsiro (DCLO),  Assistant Inspector of Police (AIP) Jean Bosco  Mugenzi.

Mu kiganiro cye  yasobanuriye abanyeshuri amoko y’ibiyobyabwenge ndetse n’ububi bwabyo.Yabagaragarije ko nta cyiza k’ibiyobyabwenge ku buzima ariko byagera ku banyeshuri bikaba icyibazo gikomeye kuko bibatesha amashuri bigatuma ahazaza habo hangirika bakiri bato.

AIP Mugenzi yagize ati:”Uretse kuba ibiyobyabwenge byangiza ubuzima, kuri mwebwe abanyeshuri rero iyo wabigiyemo ukabikoresha cyangwa ukabicuruza bibangamira imyigire yanyu, ntimube mugishoboye kwiga, hakabamo gufungwa mukazafungwa  ejo hazaza hawe ukaba uhangije ukiri muto.”

Yakomeje  abagaragariza ko ibiyobyabwenge biteza amakimbirane  mu miryango, ibyaha birimo ubujura, urugomo, ihohoterwa rishingiye kugitsina, gufata kungufu no gusambanya abana.

AIP Mugenzi yakanguriye abana b’abakobwa kujya birinda umuntu wese wabashukisha ibintu bikaba byaviramo guterwa inda imbura gihe cyangwa bakajya gucuruzwa mu mahanga.

Yagize ati” Muracyari batoya, mubanze mwige ibyo mushaka byose muzabigeraho Mujye mwirinda umuntu uwo ariwe wese wabashukisha impano cyangwa ababwira ko agiye kubashakira amashuri meza n’akazi hanze y’igihugu.”

Yasoje abasaba kujya bihutira gutanga amakuru ku bayobozi no kuri Polisi igihe cyose hari umuntu babonye ashaka kubashora mu ngeso mbi zavuzwe haruguru.

 Ibiganiro kandi byari byitabiriwe n’umuyobozi w’ikigo k’Igihugu gishinzwe uburezi (REB) ku rwego rw’Igihugu, Mutsinzi Antoine. Mu kiganiro cye  yasabye abanyeshuri kudapfusha ubusa amahirwe leta iba yabahaye.

Yagize ati” Leta ikora ibishoboka byose kugirango umwana abashe kwiga nibura abona ibyangombwa agenerwa na Miniseteri y’Uburezi. Ntimugapfushen ubusa ayo mahirwe mwishora mungeso mbi kuko nimwe mizereo y’u Rwanda rw’ejo”.

Abanyeshuri bahawe umwanya babaza ibibazo banatanga ibitekerezo, bagaragaje ko bishimiye ibiganiro bahawe biyemeza ko abadafite amahurira(Clubs)  arwanya ibyaha n’ibiyobyabwenge mu kigo bagiye kuyashinga kandi bakazajya batangira amakuru ku gihe ku muntu wese bazajya babona ashaka gukora ibinyuranyije n’ibyo baganirijwe.