Abanyeshuri 52 bagize ihuriro ryo kurwanya ibyaha bo mu Rwunge rw’amashuri rwa Bumba ruri mu murenge wa Gihango, mu karere ka Rutsiro; ku wa 27 Werurwe uyu mwaka bakanguriye bagenzi babo biga hamwe kuri iki Kigo kutishora mu biyobyabwenge no kugira uruhare mu kurwanya ikoreshwa n’icuruzwa ryabyo.
Ubu butumwa babutanze binyuze mu bihangano bitandukanye birimo Ikinamico, Imbyino n'Imivugo.
Mbere y’iki gikorwa cy’ubukangurambaga, iri tsinda ryabanje gukora isuku ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Nyamagumba; aho ryakoze imirimo irimo kuhakubura no gukorera indabo zihari.
Mu bihangano byabo basobanuriraga bagenzi babo ububi bw’ibiyobyabwenge; bagaragaza ingaruka zo kubyishoramo zirimo gutwara inda zitateganyijwe, kubura ubwenge mu ishuri ku buryo biviramo bamwe kurireka, kuba ababyeyi imburagihe, no kwandura zimwe mu ndwara randurira mu mibonano mpuzabitsina .
Iryo tsinda ryakanguriye kandi abo bigana kwirinda ubusinzi, ingengabiterezo ya Jenoside, no kugira uruhare mu gukumira no kurwanya ihohoterwa rikorerwa mu ngo no mu miryango ririmo irishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana; batanga amakuru y’abarikoze cyangwa abarikorewe.
Umuhuzabikorwa w’iryo huriro, Musabyimana Evariste yabwiye bagenzi be bigana kuri iki Kigo cy’amashuri ati," Ntushobora gutsinda mu ishuri; cyangwa ngo ugire icyo wigezaho mu buzima unywa ibiyobyabwenge. Guha icyerekezo cyiza ahazaza hacu bitangirana n’uyu munsi."
Musabyimana yagiriye bagenzi be inama yo kwirinda ibiyobyabwenge n’ikindi cyose gishobora kwangiza ubuzima bwabo.
Kuri uwo munsi kandi Polisi y’u Rwanda mu turere twa Ngororero na Karongi yaganirije abanyeshuri barenga 1000 biga mu bigo bine by’amashuri yisumbuye ku ngaruka zo kunywa ibiyobyabwenge.
Abarenga 600 biga muri ESECOR, College Amizero n’Urwunge rw’amashuri rwa Kavumu baganirijwe n’Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda muri Ngororero, Senior Superintendent of Police (SSP) Marc Gasangwa; naho abarenga 500 bo mu Rwunge rw’amashuri rwa Kibuye bakanguriwe kwirinda ibiyobyabwenge n’ushinzwe imikoranire ya Polisi n’abaturage ndetse n’izindi nzego mu karere ka Karongi , Inspector of Police (IP) Jean Baptiste Rutebuka.
Mu kiganiro yagiranye n’abiga muri ESECOR,College Amizero n’Urwunge rw’amashuri rwa Kavumu, SSP Gasangwa yababwiye ko urumogi, Kanyanga, Mayirungi, Muriture, Chief Waragi, Suzie, Kole (Kuyihumeka), Lisansi (Kuyihumeka) byitwa ibiyobyabwenge mu Rwanda kubera ko bifite methanol irengeje igipimo cya zero n'ibice bitanu ku ijana (0.5%) mu bibigize; kandi bikaba birengeje igipimo cya mirongo ine na gatanu ku ijana (45%) bya alukoro ; nk’uko biteganywa n’Itegeko N° 03/2012 ryo ku wa 15/02/2012 rigena imikoreshereze y’ibiyobyabwenge n’urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu Rwanda.
Yongeyeho ko abakora ibyaha birimo gukubita no gukomeretsa, gufata ku ngufu, ubujura, n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina babiterwa ahanini n’uko baba banyoye ibiyobyabwenge; hanyuma abasaba kubyirinda no gutungira agatoki Polisi ababyishoramo batitaye ku bo ari bo.
Aganira n’abo mu Rwunge rw’amashuri rwa Bumba, ushinzwe imikoranire ya Polisi y’u Rwanda n’abaturage ndetse n’izindi nzego mu karere ka Rutsiro, Assistant Inspector of Police (AIP) Jean Bosco Mugenzi yabasabye kwirinda ibiyobyabwenge aho biva bikagera no kuba abafatanyabikorwa ba Polisi y’u Rwanda mu kurwanya ikoreshwa n’icuruzwa ryabyo bayiha amakuru y’ababikora.
Yashimye by’umwihariko abagize iryo huriro ryo gukumira ibyaha ryo muri iryo shuri ku ruhare rwabo mu kurwanya ikoreshwa n’icuruzwa ry’ibiyobyabwenge n’ibindi byaha binyuze mu butumwa buri mu bihangano byabo; hanyuma akangurira bagenzi babo bigana gutera ikirenge mu cyabo.
Kinyarwanda
English











