Kuri uyu wa 02 Ugushyingo2017 Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Rutsiro yaganirije abanyeshuri barererwa mu ishuri ribanza rya Remera riherereye mu murenge wa boneza hagamijwe gusobanurira abana ingaruka zo guta amashuri n’uburyo byahagarara.
Ibi biganiro byatanzwe na Assistant inspector of Police (AIP) Jean Bosco Mugenzi ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage hagamijwe gukumira no kurwanya ibyaha ari kumwe na Mujyambere Jonas ushinzwe uburezi mu murenge wa Boneza.
AIP Jean Bosco Mugenzi yashimiye ubufatanye bukomeje kuranga urubyiruko na Polisi y’igihugu binyuze mu matsinda atandukanye babamo arwanya ibyaha (Anti-crime clubs).
‘’Urubyiruko rumaze kugira imyumvire isobanutse ku ngaruka z’ibiyobyabwenge, ku mutekano muri rusange ndetse no ku buzima bw’umuntu ibyo byose ni umusaruro ukomoka mu biganiro bitangirwa muri za anti- crime clubs.’’
AIP Mugenzi akomeza asaba uru rubyiruko rwitegura kujya mu biruhuko kurwanya uwo ariwe wese washaka kubashuka abashora mu biyobyabwenge n’indi mirimo yose ishobora kubavutsa amahirwe yo kwiga.
‘’Hari bamwe muri mwe bashukishwa ibintu bitandukanye bityo bakishora mu busambanyi bamwe bagatwara inda zitifuzwa bikabaviramo guta amashuri. Mukwiye rero kubamagana kare mubimenyesha abarezi banyu ndetse na polisi, maze twese hamwe tugakumira ibyaha mbere yuko biba.’’
Mujyambere Jonas ushinzwe uburezi mu murenge wa boneza yavuze ko umubare munini w’abana bata amashuri babiterwa no kugira irari ryo gushaka amafaranga bakiri bato aho bakoreshwa imirimo itaragenewe abana irimo gukora mu mirima y’icyayi, uburobyi mu kiyaga cya Kivu ubucukuzi mu birombe bw’amabuye y’agaciro n’ibindi.’
Uyu muyobozi asoza asaba ababyeyi kugira uruhare mu burezi bw’abana babo bamenyesha inzego zibishinzwe umwana wataye ishuri kugirango agarurwe, ndetse n’uwamukoresheje imirimo mibi akurikiranwe n’amategeko.
‘’Umwana ni umuyobozi w’ejo hazaza ibi ntiyabigeraho atiga. Ni uruhare rwa buri wese kurwanya icyo aricyo cyose cyamukoma mu nkokora kikamuvutsa amahirwe yo kubaka ubuzima bwiza bw’ejo hazaza.’’
Abanyeshuri bagera ku 1059 nibo bahawe ibi biganiro aho biyemeje kuba urubyiruko rubereye u Rwanda kandi ko igihe kitari kinini bazaba bagaragaje umusaruro w'ibiganiro bahawe.
Kinyarwanda
English











