Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Rutsiro: Abantu 52 bafatiwe mu rugo rw?umuturage basenga barenze ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki ya 06 Gicurasi mu masaha ya saa kumi n?igice mu rugo rw?uwitwa Ufitamahoro Janviere w?imyaka 32 uzwi ku izina rya Mahoro, Polisi y?u Rwanda  ku bufatanye n?inzego z?ibanze bahafatiye abantu 52 bari mu cyumba cy?inzu ye barimo basenga barenze ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19. Ufitamahoro atuye  mu Karere ka Rutsiro, Umurenge wa Nyabirasi, Akagari ka Terimbere ari naho bariya bantu bafatiwe. Uko ari 52 baturutse mu matorero n?amadini atandukanye nka GATULIKA,EAR,ADVENTIST, EBR NA EPR.    

Umuyobozi w?Akarere ka Rutsiro wungirije ushinzwe iterambere ry?ubukungu, Munyakazi Gakuru Innocent ubwo yaganirizaga aba baturage bafashwe yabasabye ndetse n?abandi baturage muri rusange kutica amabwiriza yashyizweho na Leta agamije gukumira icyorezo cya COVID-19.

Yagize ati ?COVID-19 iracyahari ntaho yagiye, ntimukwiye kuba mugifite imyumvire yo hasi ivuga ko abasenga batafatwa nayo. COVID-19 ntirobanura uwo ariwe wese yayirwara akanayirwaza ntabwo amasengesho ariyo ayikiza cyangwa atuma umuntu atayandura. Uburyo bwo kutayirwara no kutayikwirakwiza ni ugukurikiza amabwiriza yose uko yakabaye yashyizweho na Leta.?

Yakomeje yibutsa abaturage ko  bagomba kujya basengera mu nsengero zemewe zafunguwe kandi nabwo bagakurikiza amabwiriza yashyizweho yo kurwanya COVID-19. Umuyobozi wa Polisi w?umusigire mu Karere ka Rutsiro, Chief Inspector of Police (CIP) Elie Niyongabo yavuze ko aba bantu bafashwe barenze ku mabwiriza yo kurwanya ikwirakwizwa rya COVID-19 biturutse ku makuru yatanzwe n?abaturage.

Yagize ati ?Abaturage baduhaye amakuru ko mu nzu ya Ufitamahoro usanzwe ari umwarimu mu itorero rya EAR harimo abantu barimo gusengeramo. Abapolisi bahise bajyayo basanga  bateraniye mu cyumba gifunganye begeranye cyane  bayobowe n?uwitwa Niyigena Violette w?imyaka 25 nyiri inzu ariwe Ufitamahoro ntiyari ahari  kuko yari yamenye amakuru ahita acika."

CIP Niyongabo akomeza avuga ko mu nzu ya Ufitamahoro hasanzwe haberamo icyumba cy?amasengesho kuva na mbere y?uko COVID-19 yaduka mu Rwanda, ngo bahazaga bizeye kuza gukira indwara. Aha niho CIP Niyongabo yahereye asaba aba bafashwe n?abandi baturage muri rusange kujya bihutira kwivuriza kwa muganga aho kwiringira amasengesho gusa kuko muganga ariwe usuzuma akamenya indwara umuntu arwaye.

Yagize ati ?Hari abantu bagifite imyumvire yo kumva ko niba bafite uburwayi, ubukene n?ibindi bibazo bazabikizwa nuko bagiye kureba umunyamasengesho, ibyo sibyo. Nta muntu udasenga cyangwa utagira itorero n?idini asengeramo kandi nawe ubwe yasenga Imana ikamwumva, mwirinde  kugendera mu matsinda nk?ayo atubahiriza amabwiriza yashyizweho na Leta cyane cyane agamije kurwanya COVID-19 iki cyorezo ntabwo kitarobanura umunyamasengesho n?utariwe.?

Abafashwe nyuma yo kuganirizwa baciwe amande nk?uko amabwiriza abiteganya.