Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Rutsiro: Abakora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro basabwe kubukora bubahiriza amategeko

Abakora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na Kariyeri mu birombe bitandukanye basabwe gukora ubucukuzi bwubahirije amategeko n’amabwiriza mu rwego rwo kwirinda ingaruka bashobora guhura nazo.

Ibi Polisi ibitangaje kuri uyu wa 28 Mutarama, nyuma yaho  abagabo batanu mu karere ka Rutsiro mu murenge wa Musasa bafatiwe mu mirima ya leta bashakishamo amabuye y’agaciro.

Kumakuru yatanzwe n’abaturage Polisi yabashije gufatira mu cyuho abagabo batanu aribo  Habimana Bonaventure,Hitimana Antoine,Hitimana Patrice,Bakuza Elias na Nzabahimana Edouard bose bafashwe bacukura mu  mirima ya leta mu buryo butemewe n’amategeko.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba Chief Inspector Of Police (CIP) Innocent Gasasira yibukije abaturage ko ubucukuzi bwa mine na kariyeri bugira amategeko abugenga bityo uwifuza kubukora akwiye guca muri iyo nzira.

Yagize ati “Ni ngombwa ko amategeko yubahirizwa, hari urwego rushinzwe kugenzura ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro aho bukorerwa ndetse n’ibyo ubukora agomba kuba yujuje.Ubyifuza wese akwiye kwegera inzego zibishinzwe agahabwa ibyangombwa bimwemerera gukora.’’

CIP Gasasira akomeza agaragaza ko ubucukuzi bukozwe mu buryo butanoze buteza ingaruka ababukora ndetse n’igihugu muri rusange bityo buri wese akaba asabwa kugira uruhare mu kuburwanya.

Ati “ Hari  imfu za hato nahato zikomoka ku kuba abakora ubucukuzi mu buryo butemewe baba badafite ibikoresho bihagije bishobora kuba byabafasha mu gihe bahuye n’impanuka, abandi ugasanga barengewe n’inkangu kuko bitwikiriye ijoro bagacukura mu birombe byahagaritswe kuko byagaragaraga ko bishobora guteza ingorane.’’

CIP Gasasira yibukije abaturage ko n’ubwo  abakora ubucukuzi mu buryo bwemewe n’amategeko bahura n’impanuka, ubutabazi bukorwa mu buryo bwihuse bakaba batabarwa bakiri bazima ariko gutabara ubikora yitwikiriye ijoro bigorana kuko inzego z’umutekano ziba zitaboneye amakuru ku gihe.

Urwego rw’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro  ni rumwe mu zigira uruhare mu izamuka ry’ubukungu bw’igihugu binyuze  mu musaruro woherezwa ku isoko mpuzamahanga. Birakwiye ko buri wese aharanira ko igihugu cyacu gitera imbere ubucukuzi bugakorwa mu buryo bunoze bityo n’ubukora akabibonamo inyungu kandi ubuzima bwe  atabushyize mu kaga cyangwa ngo yangize  ibidukikije.