Abagize komite zo kwicungira umutekano (Community Policing Committees-CPCs) bagera ku 185 bo mu murenge wa Mukura, mu karere ka Rutsiro, basabwe kongera imbaraga mu byo bashinzwe, nka bumwe mu buryo bwo kurushaho kubumbatira no gusigasira umutekano w’aho batuye n’aho bakorera.
Ibi babikanguriwe n’ushinzwe irangamimerere muri uyu murenge, Safari Anastase, mu nama yagiranye na bo ku itariki 9 Kamena 2015.
Iyo nama yitabiriwe kandi n’ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi y’u Rwanda n’abaturage, hagamijwe kurwanya no gukumira ibyaha muri aka karere, Assistant Inspector of Police (AIP), Jerome Nsabuwera.
Safari yababwiye kujya buzuza ibitabo by’imidugudu neza kugirango bamenye abinjiye n’abasohotse mu duce batuyemo,bityo bashobore kurushaho gukumira no kurwanya ibyaha.
Yabashimiye uruhare rwabo mu kubungabunga umutekano muri uyu murenge, kandi abasaba kuba inyangamugayo n’intangarugero mu byo bakora,no kugisha inama mu gihe bibaye ngombwa.
Yabasabye kandi gukorana neza n’abaturage kugirango bakomeze kubungabunga umutekano w’aho batuye. AIP Nsabuwera yakanguriye aba bagize uru rwego kongera imbaraga mu kurwanya no gukumira ibyaha birimo kunywa, gutundwa, no gucuruza ibiyobyabwenge nk’urumogi n’inzoga zitemewe nka Kanyanga.
Yabasobanuriye ko ibiyobyabwenge, uretse kuba ku isonga mu bituma uwabinyoye akora ibyaha nko gukubita no gukomeretsa, ubujura, gusambanya abana, gufata ku ngufu, n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, bimutera uburwayi butandukanye.
Yababwiye ati," Kuko biriya byaha biterwa n’ibiyobyabwenge biteza umutekano muke, ni yo mpamvu buri wese akwiye kubyirinda no kugira uruhare mu kurwanya inyobwa, icuruzwa, n’itundwa ryabyo, ibyo akabikora atanga amakuru ku gihe y’ababikora."
Mu bindi, AIP Nsabuwera yababwiye kongeramo imbaraga harimo kujya bakangurira abaturage kuba ijisho rya bagenzi wabo, kwirinda amakimbirane, no kuyakemura mu bwumvikane, kandi abagira inama yo kujya bagana inzego zibishinzwe kugirango zibakiranure n’abo bayafitanye mu gihe bibayeho, aho kwihanira, bamwe bafata nk’uburyo bwo kuyakemura.
Kinyarwanda
English











