Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Rutsiro: Abacuruzi basabwe kugira uruhare mu kurwanya ibyaha bifitanye isano n’ibyo bakora

Abacururiza mu isantere ya Congo Nile yo mu murenge wa Gihango, mu karere ka Rutsiro basabwe kugira uruhare mu kurwanya ibyaha bifitanye isano n’ibyo bakora.

Ibi babikanguriwe mu mpera z’icyumweru gishize mu nama bagiranye n’Umuyobozi w’aka karere, Ayinkamiye Emerance afatanyije n’Umuyobozi wa Polisi kuri uru rwego, Superintendent of Police (SP) Boniface Kagenza.

Mu kiganiro yagiranye na bo, Ayinkamiye yabasabye gutanga umusanzu mu kurwanya ikorwa, ikwirakwizwa n’ikoreshwa ry’amafaranga y’amiganano, inyerezwa ry’imisoro, icuruzwa ry’inzoga zitemewe mu Rwanda no kwishora mu biyobyabwenge.

Yababwiye ati,"Mujye muzirikana ko umutekano igihugu gifite ari wo utuma mukora ubucuruzi bwanyu mu ituze n’amahoro. Mwirinde gutwarwa umutima n’amafaranga ngo mwirengagize kugira uruhare mu gukumira icyo ari cyo cyose cyawuhungabanya. Murasabwa ubwanyu kwirinda ibyaha, byaba ibifitanye isano n’ubucuruzi mukora ndetse n’ibindi muri rusange; mujye kandi mutangira ku gihe amakuru yerekeranye n’abo mukekaho ibyaha. Nimubigenza gutyo muzaba mutanze umusanzu ukomeye mu  kubungabunga no gusigasira umutekano."

SP Kagenza yagize kandi ati,"Ibiyobyabwenge n’inzoga zitemewe binyobwa kubera ko hari ababicuruza. Bamwe mu bacuruzi bajya bafatanwa urumogi, Kanyanga n’ibindi biyobyabwenge. Abandi bajya bafatanwa inzoga zitujuje ubuzirangenge zitemewe

zirimo iyitwa Muriture na Morokeri. Mwirinde kuba  bamwe mu babikora; ahubwo mugire uruhare mu kubirwanya  mutungira agatoki Polisi ababikora."

Yagize na none ati,"Uretse kuba kubicuruza bihanwa n’amategeko mu Rwanda, kubishoramo amafaranga ni ukuyapfusha ubusa kubera ko iyo bifashwe biramenwa ibindi bigatwikwa nyamara ubwo bushobozi bwakabaye bushorwa mu bindi byemewe n’amategeko bibyara inyungu kandi bidafite ingaruka ku buzima bw’ababinywa."

Yabagiriye inama yo kugenzura amafaranga bahabwa kugira ngo birinde kugwa mu gihombo cyo guhabwa ay’amiganano, kandi iryo genzura bakarikora uyabahaye ataragenda kugira ngo niba yishyuye inoti z’amafaranga y’amiganano afatwe atarahava.

Yabasabye kandi kurindisha amaduka yabo abantu bazi neza kandi b’inyangamugayo kugira ngo hirindwe ubujura bw’ibicuruzwa byabo, ndetse igihe bubaye byorohe bugafa uwabukoze kubera ko imyirondoro ye izaba izwi.

Umuyobozi wa Polisi muri aka karere yakanguriye kandi abo bacuruzi gufata ingamba zo kwirinda inkongi z’imiriro, mu byo yabasabye hakaba harimo kugura ibikoresho by’ibanze byo kuzizimya igihe zibaye (Fire extinguishers), kandi bagasuzuma buri gihe ko ari bizima.