Ruswa; usibye kuba ari icyaha, idindiza ubukungu n’iterambere bitewe nuko bamwe batinza serivisi kugira ngo uyisaba yibwirize agire icyo atanga; ndetse abatari inyangamugayo bahitamo kuyitanga.
Polisi y’u Rwanda irakangurira Abaturarwanda kwirinda ruswa y’uburyo bwose. Irasaba kandi buri wese kugira uruhare mu kuyirwanya atanga amakuru yatuma iki cyaha gikumirwa no gufata abagikoze.
Ubu butumwa Polisi ibutanze bitewe nuko hagenda hagaragara abantu bayitanga kugira ngo bakorerwe ibinyuranyije n’amategeko.
Urugero ni urwo mu karere ka Gasabo; aho ku itariki 11 z’uku kwezi, Polisi muri aka karere yafatiye mu cyuho uwitwa Rurangwa Innocent arimo guha ruswa y’ibihumbi bitanu by’Amafaranga y’u Rwanda Umupolisi ukorera mu Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano mu muhanda wari ku kazi ku Kimihurura kugira ngo ye kumwandikira amande kubera kwica amategeko y’umuhanda ubwo yari atwaye moto.
Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, Chief Superintendent of Police (SSP) Emmanuel Hitayezu yavuze ko Polisi imaze kumufata yamushyikirije Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB).
Ruswa ni ugutanga cyangwa kwemera gutanga impano yaba iy’amafaranga cyangwa indi ndonke kugira ngo hakorwe umurimo cyangwa igikorwa mu buryo bunyuranyije n’amategeko cyangwa mu rwego rwo kugororera uwakoze uwo murimo cyangwa icyo gikorwa, byaba bikozwe na nyir’ubwite cyangwa binyujijwe ku wundi muntu nk’uko biteganywa n’Ingingo ya 633 y’Igitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda.
Iyi ngingo ikomeza ivuga ko byitwa; bikanafatwa nka ruswa gusaba, kwakira cyangwa kwemera kwakira impano yaba iy’amafaranga cyangwa indi ndonke kugira ngo hakorwe umurimo cyangwa igikorwa mu buryo bunyuranyije n’amategeko cyangwa mu rwego rwo kugororerwa ku bw’uwo murimo cyangwa igikorwa byakozwe byaba bikozwe na nyir’ubwite cyangwa undi muntu.
Gukumira no kurwanya ruswa n’ibyaha bifitanye isano na yo biri mu byo Polisi y’u Rwanda ikora umunsi ku wundi. Mu ngamba yafashe zijyanye no kurwanya iki cyaha harimo kuba yarashyizeho Ishami rishinzwe ubugenzuzi bw’umurimo n’imyitwarire ndangamikorere y’Abapolisi, Umutwe ushinzwe imyitwarire y’Abapolisi ; n’Umutwe ushinzwe by’umwihariko kurwanya ruswa.
Polisi yashyizeho kandi umurongo wa telefone utishyurwa utangirwaho amakuru yerekeranye na yo; iyo nimero ikaba ari: 997. Na none kandi mu bikorwa ngarukamwaka bya Polisi y’u Rwanda (Police Week), ifatanya n’izindi nzego mu bukangurambaga ku kwirinda ruswa; ubwabaye uyu mwaka kuva ku ya 4 Kamena kugera kuri 11 z’uku kwezi bukaba bwari bufite insanganyamatsiko igira iti: "Twese turwanye ruswa turinde Igihugu cyacu."
Mu butumwa bwe, SSP Hitayezu yibukije ko ruswa izira ikaziririzwa muri Polisi y’u Rwanda ku buryo Umupolisi uyatse, uyakiriye ndetse n’uyitanze birukanwa muri uru rwego rw’umutekano hatitawe ku ngano n’ubwoko bwa ruswa yatse cyagwa yatanze; asaba abayitanga kubireka.
Yagize ati,"Hari abatanga amafaranga n’ibindi bitandukanye kugira ngo bahabwe serivisi bemererwa n’amategeko bitewe nuko ushinzwe kuyibaha yabasiragije; hakaba n’abandi bahabwa ibyo amategeko atabemerera bitewe n’uko hari icyo batanze. Iyo migirire idindiza iterambere ry’Igihugu n’abagituye. Buri wese akwiriye kuba Umufatanyabikorwa mu kurwanya ruswa y’uburyo bwose."
Ku bijyanye no kuba uwo mupolisi yaranze ruswa, SSP Hitayezu yabigarutseho agira ati,"Yakoze kinyamwuga; kandi yubahirije amahame ngengamikorere n’indangagaciro bya Polisi y’u Rwanda. Kwirinda no kurwanya ruswa bikwiriye kuba umuco wa buri wese."
SSP Hitayezu yibukije ko umuntu utanyuzwe na serivisi ahawe n’Umupolisi abimenyesha inzego zimukuriye.
Kinyarwanda
English











