Ingingo ya 633 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda, mu gika cyayo cya kane, ivuga ko ruswa ari ugutanga cyangwa kwemera gutanga impano yaba iy’amafaranga cyangwa indi ndonke kugira ngo hakorwe umurimo cyangwa igikorwa mu buryo bunyuranije n’amategeko cyangwa mu rwego rwo kugororera uwakoze uwo murimo cyangwa icyo gikorwa, byaba bikozwe na nyir’ubwite cyangwa binyujijwe ku wundi muntu.
Iyi ngingo ikomeza ivuga (mu gika cyayo cya gatanu) ko ruswa ari kandi ugusaba, kwakira cyangwa kwemera kwakira impano yaba iy’amafaranga cyangwa indi ndonke kugira ngo hakorwe umurimo cyangwa igikorwa mu buryo bunyuranije n’amategeko cyangwa mu rwego rwo kugororerwa ku bw’uwo murimo cyangwa igikorwa byakozwe byaba bikozwe na nyir’ubwite cyangwa undi muntu.
Kurwanya ruswa biri mu byo Polisi y’u Rwanda yimirije imbere. Mu ngamba yafashe zo gukumira no kurwanya iki cyaha harimo kuba yarashyizeho Ishami rishinzwe ubugenzuzi bw’umurimo n’imyitwarire ndangamikorere y’abapolisi n’Umutwe ushinzwe imyitwarire y’abapolisi; mu byo izi nzego zishinzwe hakaba harimo kwibutsa abapolisi kurangwa n’imikorere izira amakemwa.
Polisi y’u Rwanda ifatanya kandi n’izindi nzego mu bikorwa byo gukangurira Abaturarwanda kwirinda ruswa no kubashishikariza kuba abafatanyabikorwa mu gukumira no kurwanya iki cyaha.
Ni muri urwo rwego yongera kubakangurira kwirinda ruswa y’uburyo bwose no kugira uruhare mu gukumira iyakwa, itangwa n’iyakirwa ryayo batanga amakuru atuma hafatwa ababikora.
Ubu butumwa buje bukurikira ifatwa n’ifungwa ry’umwe mu batwara abagenzi kuri moto mu karere ka Gisagara witwa Niyibizi Jean Damascene ukekwaho guha Abapolisi ruswa y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 30 kugira ngo bamuhe moto ye yafatanwe uwo yari yayihaye wari uyitwaye adafite ibyangombwa bibimwemerera.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, Inspector of Police (IP) Emmanuel Kayigi yavuze ko uwafashwe atwaye iyo moto yaciwe amande y’ibihumbi 60 by’amafarnga y’u Rwanda.
Yasobanuye uko yafashwe agira ati,"Ubwo Abapolisi bakora mu Ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda muri aka karere bari mu kazi, bahagaritse uwari utwaye iyo moto bamusaba ibyangombwa bimwemerera kuyitwara arabibura. Mu byangombwa atari afite harimo Uruhushya rwo gutwara moto n’urwo gukora iyi mirimo yo gutwara abagenzi kuri moto."
IP Kayigi yavuze ko Niyibizi amaze kumenya ko moto ye yafashwe kubera ayo makosa, yahaye iyo ruswa abo bapolisi kugira ngo bamuhe moto ye hatishyuwe amande yaciwe uwari uyitwaye.
Yavuze ko uyu mugabo akimara gutanga iyo ruswa yafashwe ajyanwa gufungirwa kuri Sitasiyo ya Polisi ya Ndora.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda muri iyi Ntara yagize ati, "Abapolisi b’u Rwanda batojwe kwirinda ruswa y’uburyo bwose. Ni yo mpamvu bayirwanya kuko biri mu nshingano zabo. Ikibabaje ni uko bamwe mu batwara ibinyabiziga bataracika ku muco mubi wo kugerageza kuyibaha. Umuntu ufatiwe mu makosa cyangwa icyaha runaka akwiriye gukurikiza ibiteganywa n’amategeko aho gutanga ruswa kugira ngo ye guhanirwa ibyo yakoze."
Yavuze ko ruswa igira ingaruka mbi ku bukungu na serivisi; bityo asaba buri wese kuyirinda no gufatanya kuyirwanya atungira agatoki Polisi n’izindi nzego zibishinzwe aho ayikeka.
Yibukije ko umuntu utanyuzwe na serivisi ahawe n'Umupolisi uri mu kazi asabwa kubimenyesha inzego zimukuriye.
Umuntu uhamwe n’icyaha cya ruswa ahanishwa igifungo kuva ku myaka ibiri (2) kugeza ku myaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza ku icumi (10) z’agaciro ka ruswa yashatse gutanga nk’uko biteganywa n’ingingo ya 640 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda.
Kinyarwanda
English











