Mu rukerera rwo kuri uyu wa 09 Ugushyingo2018 Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Rusizi mu murenge wa Muganza yazindukiye mu gikorwa cyo gufata bamwe mu baturage bacuruza ibintu bitemewe mu Rwanda.
Ubwo Polisi yageraga mu rugo rw’umuturage witwa Nyabyenda Vianney ufite imyaka 49 basanze muri butike ye afitemo amashashi yacuruzaga andi akayapfunyikiramo abakiriya be. Amaze gufatwa yatangiye gushaka guha umupolisi wari umufashe ruswa y’amafaranga y’u Rwanda angana n’ibihumbi icumbi(10,000) ku gira ngo amurekure.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba Chief Inspector of Police (CIP) Innocent Gasasira avuga ko Nyabyenda amaze gufatanwa ayo mashashi yatangiye gushaka guha amafaranaga umupolisi wari umufashe kugira ngo amurekure.
Yagize ati:”Uriya muturage Nyabyenda, yabonye ko afatanywe ibicuruzwa bitemewe atangira kwegera umupolisi wari wamufashe amuha amafaranga y’u Rwanda ibihumbi icumu (10,000).Umupolisi nta kindi yakoze yahise amwambika amapingu.”
CIP Gasasira yakomeje asaba abaturage kwirinda gucuruza ibintu bitemewe ariko cyane cyane abakangurira kwirinda gutanga ruswa.
Ati:”Ubundi uramutse ufatiwe mu cyaha runaka warangiza ugashaka gutanga ruswa uba ukoze ibyaha bibiri(2),uriya yafatanywe amashashi kandi arabizi ko atemewe mu Rwanda, arangije ajya no gutanga ruswa, buriya yakoze ibyaha bibiri.”
Yakomeje agira inama abaturage kwirinda gutanga ruswa mu buryo ubwo aribwo bwose ariko cyane cyane birinde kuyiha abapolisi.
Yagize ati:” Guha ruswa umuntu uzi neza ko akazi ke ari kugenzura ko amategeko yubahirizwa ari nacyo ahemberwa, uba wishyize mu kagozi,ni nk’aho uba umwishyiriye.Abaturage nabagira inama yo kwirinda guha ruswa abapolisi kuko bazajya bahita bafatwa.”
CIP Gasasira yaboneyeho kwibutsa abaturage ko ruswa ari icyaha kitababarirwa haba mu bapolisi bagerageje kuyaka ndetse no mubaturage muri rusange.
Nyabyenda Polisi yahise imushyikiriza urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha(RIB) kugira ngo rukurikirane byimbitse icyaha cye.
English









