Urubyiruko rwo mu karere ka Rusizi rwasabwe kumenya gukoresha imbuga nkoranyambaga mu buryo bwiza birinda kuzigiraho ingeso zibashora mu biyobyabwenge, uburaya n’ubusinzi kuko bigira ingaruka mbi ku iterambere ry’ababikora ndetse no ku mutekano muri rusange.
Abagera kuri 700, babisabwe mu mpera z’icyumweru dusoje mu biganiro bigamije gushishikariza urubyiruko kwirinda ingeso mbi, byahuje abayoboke b’amadini n’amatorero atandukanye bafashwa n’umushinga ‘Compassion International’ mu karere ka Rusizi aho babwiwe ko bakwiye kugendera ku nyigisho za Bibiliya kuko zifasha mu migirire ikwiye.
Ni igikorwa cyabanjirijwe n’urugendo rw’ibilometero 4, gifite isanganyamatsiko igira iti “Rubyiruko twirinde ibiyobyabwenge, inda zidateganyijwe twitondera imbuga nkoranyambaga, duharanira ejo hacu heza.”
Umuyobozi wa Police mu karere ka Rusizi Superintendent (SP) Athanase Ruganintwali yasabye uru rubyiruko kurangwa n’imico myiza, birinda ingeso mbi zikwirakwira binyuze ku mbuga nkoranyambaga.
Yagize ati “Iyo abantu bari mu biruhuko ni kenshi usanga umwanya munini bawumara bakoresha izi mbuga nkoranyambaga, iyo utazitondeye rero uzigiraho ingeso mbi zishobora kugira uruhare runini mu kwangiza ahazaza hawe.”
SP Ruganintwali yavuze ko ikoranabuhanga ryahinduye Isi nk’umudugudu kuko abantu baganira mu buryo bworoshye, abasaba kurikoresha neza kuko ari n’inzira yo gukwirakwiza ibyaha n’ubuyobe.
Ati “Hari abatekamutwe bakoresha imbuga za internet ariho havamo icuruzwa ry’abantu, uburaya, ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge, iterabwoba ndetse n’ibindi bakazikoresha bayobya abandi batarasobanukirwa neza.”
Pasiteri Nkurunziza Daniel umwe mu bayobozi ba Compassion International mu karere ka Rusizi yasabye uru rubyiruko gukurikiza inyigisho za Bibiliya kuko uwazicengewe zimurinda abamushuka.
Ati “Iyo wacengewe n’ijambo ry’Imana rikubera intwaro ikurinda sekibi ku buryo ibishuko byose bikujya kure bityo ukaba umuturage wo kwizerwa.”
Abitabiriye ibi biganiro biyemeje kugira uruhare mu gushishikariza bagenzi babo kwirinda ingeso mbi zirimo ibiyobyabwenge, ubusambayi, ubusinzi n’izindi no kumenya neza ingaruka mbi zituruka k’ugukoresha nabi imbuga nkoranyamba.
Kinyarwanda
English











