Muri iki cyumweru dusoje Polisi ikorera mu karere ka Rusizi mu murenge wa Mururu ku bufatanye n’izindi nzego z’umutekano yafatiye ku mupaka wa Rusizi ya mbere ibicuruzwa bya magendu bigizwe n’imifuka ine(4) y’imyenda ya caguwa yavaga mu gihugu cya Congo.
Ibyo bicuruzwa byafatanwe uwitwa Nshimiyimna Felecien w’imyaka 30 ubwo yari amaze ku byambutsa mu mazi kuri uwo mupaka arikumwe na nyirabyo ariwe Musema Jean w’imyaka 57 y’amavuko.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Chief Inspector of Police Innocent Gasasira yavuze ko aba bagabo bombi Polisi ikimara ku bageraho nyiri myenda yagerageje guha umupolisi ruswa y’ibihumbi 80,000frw ngo amureke ajyane imyenda ye.
Yagize ati:” Musema nyiri myenda abonye ko afashwe yagerageje guha ruswa umupolisi wari uri mu kazi ruswa ngo amureke ajyane imyenda ye, umupolisi amubwira ko bidashoboka.”
CIP Gasasira yashimiye akazi keza kakozwe n’uwo mupolisi kuko yakoze kinyamwuga akanga kwakira ruswa yahabwaga na Musema.
Uyu mugabo n’ibyo bicuruzwa bye yahise ashyikirizwa Urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha(RIB) bukorera kuri sitasiyo ya Polisi ya Kamembe ngo akurikiranwe ku byaha acyekwaho.
Yaboneyeho gusaba abantu bakishora mu bucuruzi bwa magendu kubireka kuko babugiriramo ingaruka nyishi harimo; kwamburwa ibyo bari bafite, gucibwa amande ndetse bikanabadindiriza n’iterambere ry’ubukungu bwabo n’ubw’igihugu muri rusange.
Yagize ati:” Twese tumaze kumenya ububi bwa Ruswa ntibyari bikwiye ko umuntu afatirwa mubikorwa bibi binyuranyije n’amategeko yarangiza akagerekaho no gutanga ruswa kugira ngo arekurwe, murumva ko ari ugukora ibyaha bibiri icyarimwe. “
CIP Gasisira akomeza avuga ko bidakwiye ko umuntu yishora muri ububucuruzi yumva ko nafatwa azatanga ruswa kugira ngo akomeze akore ibinyuranyije n’amategeko, turagira inama buri wese wari uziko aruko yabigenza ko yashakire ahandi kuko Polisi y’u Rwanda itazigera yihanganira bene abo.
Yanavuze kandi ko mu karere ka Nyamasheke na ho hafatiwe abantu 4 bari muri Coaster yavaga Rusizi yerekeza i Kigali nabo bafite ibicuruzwa bya magendu.
CIP Gasasira asoza asaba abaturage gukora ubucuruzi bwemewe kuko bubateza imbere ndetse n’igihugu kigatera imbere kuko haboneka imisoro yubaka ibikorwa remezo kandi nabo bakabibonamo inyungu.
Itegeko rihana ruswa mu ngingo yaryo ya 4 riteganya ko umuntu wese usaba, utanga cyangwa wakira, mu buryo ubwo ari bwo bwose, indonke iyo ari yo yose, kuri we cyangwa ku wundi muntu, iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu (3) kugeza kuri eshanu (5) z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.
Kinyarwanda
English











