Uwitwa Ndayisenga Emmanuel yafashwe na Polisi mu karere ka Rusizi ku wa kane tariki 24 z’uku kwezi arimo guha ruswa y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 150 Umupolisi ukorera kuri imwe muri Sitasiyo za Polisi muri aka karere kugira ngo amuheshe ibicuruzwa bya magendu yafatanywe.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Innocent Gasasira yavuze ko uyu mugabo w’imyaka 37 y’amavuko yasanze uwo mupolisi aho akorera amusaba kumuhesha iyo magendu; amwizeza ko nabisubizwa amuha ayo mafaranga; ariko uwo mupolisi yanga iyo ruswa, abimenyesha Ubuyobozi bwe; hanyuma uwo mugabo arafatwa ashyikirizwa abakozi b’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB).
Yagarutse ku kuba uwo mupolisi yaranze ruswa agira ati,"Yakoze kinyamwuga; kandi yakurikije amahame ngengamikorere n’indangagaciro bya Polisi y’u Rwanda."
Yagize kandi ati, "Ruswa ni ikizira muri Polisi y’u Rwanda. Umupolisi ufashwe arimo kuyaka, kuyakira cyangwa kuyitanga arirukanwa hatitawe ku bwoko n’ingano byayo; kandi agakurikiranwa n’inzego z’ubutabera. Kuyirwanya biri mu byo yitaho cyane; ariko ikibabaje ni uko hari abataracika ku muco mubi wo kuyitanga."
Mu ngamba Polisi y’u Rwanda yafashe zerekeranye no kurwanya no gukumira ruswa harimo kuba yarashyizeho Ishami rishinzwe ubugenzuzi bw’umurimo n’imyitwarire ndangamikorere y’Abapolisi, Umutwe ushinzwe imyitwarire y’Abapolisi ; n’Umutwe ushinzwe by’umwihariko kurwanya ruswa (Anti- Corruption Unit). Polisi ifatanya kandi n’izindi nzego mu bikorwa byo gukangurira Abaturarwanda kwirinda ruswa.
CIP Gasasira yibukije ko ruswa igira ingaruka ku bukungu na serivisi; bityo asaba buri wese kuyirinda no gutanga umusanzu mu kuyirwanya atanga amakuru yerekeranye n’abayaka ndetse n’abayakira.
Ingingo ya 633 y’Igitabo cy’Amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ivuga ko Ruswa ari igikorwa cyo gutanga cyangwa kwemera gutanga impano yaba iy’amafaranga cyangwa indi ndonke, kugira ngo hakorwe umurimo cyangwa igikorwa mu buryo bunyuranyije n’amategeko cyangwa mu rwego rwo kugororera uwakoze uwo murimo cyangwa icyo gikorwa, byaba bikozwe na nyir’ubwite cyangwa binyujijwe ku wundi muntu.
Umuntu uhamwe n’iki cyaha ahanishwa igifungo kuva ku myaka ibiri (2) kugeza ku myaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza ku icumi (10) z’agaciro ka ruswa yashatse gutanga nk’uko biteganywa n’ingingo ya 640 y’Igitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda.
Kinyarwanda
English











