Inkongi z’umuriro ni kimwe mu biza bihitana ubuzima bw’abantu benshi ndetse ibintu byinshi by’agaciro bikahatikirira. Ni muri urwo rwego Polisi y’u Rwanda yongeye kwibutsa Abanyarwanda bose kwirinda no kurwanya ikintu cyose gishobora kuba intandaro y’inkongi z’umuriro.
Ibi Polisi y’u Rwanda ishami rishizwe kurwanya inkongi z’umiriro(Fire and Rescue Brigade) ryongeye kubikangurira abantu nyuma y’aho kuri uyu wa 19 Nzeri, 2018 mu karere ka Rusizi umurenge wa Nkanka mu kagari ka Karangazi inzu eshatu(3) zifatiwe n’inkongi y’umuriro zigakongoka. Izo nzu ni iz’abitwa Ntezimana Juvens, Mudeyi Theodole na Iryivuze Simon
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburengerazuba Chief Inspector of Police(CIP) Innocent Gasasira yavuze ko intandaro y’iriya nkongi yatewe n’imbabura, aho abakodesha imwe muri izo nzu basize batayijimije n’uko ikaza gukongeza bimwe mu bikoresho byari biyegerereye.
Ibyangiritse harimo amajerikani abiri yarimo mazutu ari nayo yatije umurindi iyi nkongi,iyi mazutu yatumye inzu y’uwitwa Nzeyimana Juvens ikongeza n’andi mazu abiri byegeranye.
CIP Gasasira yongeyeho ko kubufatanye bwa Polisi y’u Rwanda n’abaturage baje kubasha kuzimya iyi nkongi hatarangirika byinsi.
Umuyobozi w’ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kurwanya inkongi no gutabara abagize impanuka , Assistant Commissioner of Police(ACP) Jean Baptiste Seminega, yongeye gukangurira abanyarwanda bose kwitwararika inkongi z’umuriro birinda ikintu icyo aricyo cyose gishobora kuba intandaro cyangwa nyirabayazana y’inkongi.
Yagize ati’’Ni ngombwa ko abantu bakwiye gukoresha ibikoresho bibyara umuriro aha navuga; Imbabura, za buji, gaze, amashanyarazi n’ibindi bahari. Barangiza gukora bakoraga ibyo bikoresho bakabizimya kuko iyo batabizimije ni byo biba intandaro y’inkongi z’umuriro”.
ACP Seminega yanavuze ko abantu bakwiye kujya bibuka kuzimya ibikoresho byose bikoreshwa n’ umuriro w’amashanyarazi bakabyitwararika mu gihe bamaze kubikoresha; Muri ibi bikoresho twavuga nk’ Ipasi, cuisiniere, Televiziyo, Firigo , Mudasobwa n’ibindi.
Mu gihe kandi babonye inkongi y’umuriro bagomba kwihutira kumenyesha Polisi y’u Rwanda mu ishami ryayo rishizwe kurwanya inkongi z’umuriro, bagahamagara ku mirongo ya Telefoni zitishyuzwa arizo 111, na 0788311120.
Mu rwego rwo guhangana n’ inkongi z’umuriro Polisi y’u Rwanda yashizeho ishami rishyizwe kurwanya inkongi(Fire and Rescue Brigade), aho muri buri ntara hari ibikoresho n’abapolisi bashobora gutabara ahagaragaye inkonzi z’umuriro mu buryo bwihuse.
English









