Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 21 Mata, Polisi y'u Rwanda, Ishami rishinzwe kurwanya inkongi n'ubutabazi (FRB) ryashyikirije abaturage batuye mu Karere ka Rusizi imodoka izajya yifashishwa mu kuzimya inkongi no gutabara abaturage bari mu kaga.
Umuhango wo kwakira iyi modoka wabereye mu murenge wa Kamembe witabiriwe n'Umuyobozi w'Akarere ka Rusizi Dr. Anicet Kibiriga n'abandi bayobozi batandukanye mu Karere.
Dr Kibiriga mu ijambo yagejeje ku baturage bitabiriye iki gikorwa, yavuze ko n'ubwo impanuka zidateguza ariko ko bakwiye gushyira imbere ingamba zo kuzikumira mu gihe zibaye bakihutira kumenyesha Polisi kugira ngo bahabwe ubutabazi bwihuse.
Yashimiye Polisi y'u Rwanda ku bw’iyi modoka n’ibindi bikoresho byifashishwa mu kuzimya inkongi n’ubundi butabazi yegereje abatuye mu Karere ka Rusizi bizafasha mu butabazi bwihuse, akangurira abaturage kurushaho gusigasira ibikorwaremezo nk'imihanda no kwimakaza isuku kugira ngo bizoroshye mu gihe cy'ubutabazi.
Chief Inspector of Police Mucyo Rukundo, Ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n'abaturage mu Ntara y'Iburengerazuba, yavuze ko uretse kuzimya no gutabara ahabereye inkongi, iyi modoka ifasha no mu bindi bikorwa by'ubutabazi bitandukanye.
Yagize ati: "Iyi modoka izakoreshwa mu bikorwa by'ubutabazi bitandukanye birimo; gutabara ahabaye inkongi z'umuriro, gutabara igihe hari umuntu uguye mu mwobo muremure cyangwa mu bwiherero, gutabara ahantu habaye impanuka abantu bagahera mu modoka cyangwa mu nzu ndetse no mu guterura ibiti byaguye mu muhanda kugira ngo ibinyabiziga bikomeze gutambuka."
Yabwiye abaturage ko nta bwishyu bazasabwa kugira ngo bahabwe ubutabazi hifashishijwe iyi modoka, abashishikariza kujya bihutira guhamagara Polisi kuri nimero 111 cyangwa 0798311160 mu gihe bahuye n'inkongi, kugira ngo bahabwe ubutabazi mu maguru mashya hatarabasha kwangirika byinshi.
Umwe mu baturage ukora ubucuruzi utashatse kwivuga izina, yavuze ko babagaho bahangayitse bitewe n'uko isaha n'isaha hashoboraga kuba haba inkongi y'umuriro ikangiza byinshi ariko kuri ubu barashimira Leta y'u Rwanda na Polisi by'umwihariko kuba begerejwe ubutabazi.

Kinyarwanda
English










