Ku itariki ya 31 Nyakanga Polisi y’u Rwada ikorera mu karere ka Rusizi yagiranye ibiganiro n’abashoferi batwara abagenzi mu mavatiri ndetse n’abatwara amakamyo,bose bibumbiye mu makoperative 6 akorera mu karere ka Rusizi. Ibi biganiro byibanze ku kubashishikariza kugira uruhare mu gukumira no kurwanya ibiyobyabwenge kuko hari abashobora kubifashisha mu kubikwirakwiza cyangwa mu icuruzwa ryabo.
Ibiganiro byatanzwe n’umuyobozi wa Polisi mu karere ka Rusizi Superintendent of Police (SP) Athanase Ruganintwari. Mu kiganiro yahaye aba bashoferi, yabakanguriye kugira amakenga ku bantu batwara kuko muri bo hashobora kubamo abanyabyaha.
Yagize ati:”Umurimo mukora ukenerwa n’abantu batandukanye, muri bo haba harimo n’abanyabyaha. Murasabwa kujya mugirira amakenga abantu mutwara n’ibyo baba bafite.”
SP Ruganintwari yabasabye kujya bihutira gutanga amakuru hakiri kare ku nzego z’umutekano igihe cyose bagiriye amakenga umugenzi cyangwa ibintu batwaye.
Yakomeje asaba aba bashoferi kujya bubahiriza amategeko y’umuhanda no kuzuza ibyangombwa basabwa bibemerera gutwara ibinyabiziga.
Yagize ati:”Umuhanda mugendamo si mwe mwenyine muwukoresha. Mujye mwibuka ko hari n’abandi muwuhuriramo. Hari abanyamaguru ndetse n’abatwara amagare, rimwe na rimwe aba bose hari ubwo nta mategeko y’umuhanda baba bazi, mugomba kugendera ku muvuduko uringaniye kandi mugatwara mufite ibyangombwa bibibemerera”.
Nsengiyumva Emmanuel, ni umukozi w’akarere ushinzwe amakoperative. We yasabye aba bashoferi kujya barangwa n’isuku no kugira ikinyabupfura. Yabashishikarije kugira umuco wo kuzigama bateganyiriza ejo hazaza.
Abashoferi bahawe umwanya batanga ibitekerezo. Bashimiye Polisi y’u Rwanda kuko ibegera kenshi ndetse ikabagira inama, maze biyemeza ko bagiye kongera imbaraga kugira ngo bagire uruhare mu kubumbatira umutekano w’igihugu.
English









