Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Rusizi: Polisi yakoze ubukangurambaga bwo gukumira no kurwanya ibyaha binyuze mu mikino

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 27 Mutarama Polisi y?u Rwanda yari mu Karere ka Rusizi mu Murenge wa Nkombo ahabereye ubukangurambaga bugamije gukumira no kurwanya ibyaha. Ni ubukangurambaga bwakozwe binyuze mu mukino aho ikipe ya Polisi ikina mu cyiciro cya Kabiri (Interforce FC ) yakinnye n?abanyeshuri bo mu rwunge rw?amashuri rwitiriwe Mutagatifu Petero (GS St Pierre Nkombo).

Umukino warangiye Interforce FC itsinze GS St Pierre Nkombo ibitego bitatu kuri kimwe, nyuma y?uyu mukino ikipe y'umupira w'amaguru ya GS St Pierre Nkombo yahawe ibikoresha bya siporo birimo imyambaro n'inkweto.

Muri ubu bukangurambaga, abaturage bo mu Murenge wa Nkombo n'abandi batuye mu bice bitandukanye bakanguriwe kwirinda ibyaha cyane cyane ibyambukiranya imipaka. Ubu bukangurambaga bwari buyobowe n?umuyobozi w?ishami rya Polisi rishinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n?abaturage, Commissioner of Police (CP) Bruce Munyambo, yari kumwe n?Umuyobozi w?Akarere ka Rusizi, Dr.  Kibiriga Anicet.



CP Munyambo yavuze ko imikino ari myiza kuko ifasha abantu gusabana no guhuriza hamwe imbaraga hagamijwe kugera ku bintu byiza.

Yagize ati "Twaje hano gukina na mwe kugira ngo dusabane kandi tunaganire ku bufatanye bukwiye gukomeza kuranga Polisi n'abaturage mu gukumira ngo kurwanya ibyaha bityo bidufashe gukomeza gukora ibikorwa byacu dutekanye. Kuba twabasanze hano mukatwakira n'uko dufitanye imikoranire myiza. Iyo mikoranire rero niyo idufasha guhuza imbaraga hagamijwe iterambere n'umutekano usesuye kandi ugera kuri bose."

Umuyobozi w?Akarere ka Rusizi, Dr Kibiriga Anicet yasabye abatuye Umurenge wa Nkombo gukomeza kwicungira umutekano birinda ibikorwa bitemewe.

Yagize ati "Ibikorwa bibatunze bya buri munsi mubikora kuko hari umutekano, niyo mpamvu rero mugomba kuwubungabunga mwirinda ibikorwa bishobora kuwuhungabanya. Ibihungabanya umutekano ni byinshi cyane, nka mwe mukoresha inzira zo mu mazi, mugomba no kumenya uko mwirinda impanuka mukoresha ibikoresho byiza birimo ubwato buzima n'amajire."

Muri uyu Murenge wa Nkombo ibyaha bijya bihagaragara byiganjemo ibikorerwa mu mazi, magendu, kwambuka umupaka binyuranyije n'amategeko, urugomo, kwangiza  urusobe rw'ibinyabuzima n'ibidukikije. Abaturage basabwe  kurushaho kubyirinda kandi bagatangira amakuru ku gihe igihe hari abo babonye bakora ibyaha.