Abantu 37 bagize komite z'abaturage mu kwicungira umutekano(CPCs) bazahugura abandi bo mu murenge wa Bugarama mu karere ka Rusizi nibo Polisi y’u Rwanda yahuguye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 13 Ukuboza. Nyuma yo guhugurwa banahawe udutabo dukubiyemo imfashanyigisho bazifashisha bahugura abaturage mu bijyanye no kwicungira umutekano.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'umurenge wa Bugarama, Gervais Ntivuguruzwa ari kumwe na Inspector of Police(IP) Louis Mbonigaba, umupolisi ushinzwe uburere mboneragihugu mu karere ka Rusizi nibo batanze amahugurwa.
Mu kiganiro cya IP Mbonigaba, yakanguriye abagize komite za CPCs gukangurira abaturage kugira uruhare mu kwicungira umutekano ndetse bagakumira ikintu icyo aricyo cyose cyahungabanya umutekano.
Yagize ati: "Inaha mu Bugarama mukunda gukora inzoga zitemewe zizwi ku izina rya Makwanjari. Izi nzoga ziri mu bihungabanya umutekano mu baturage kuko byaragaragaye ko abaturage bazinywa aribo bakora ibyaha bitandukanye nko gusambanya abana b'abakobwa, amakimbirane mu miryango, gukubita no gukomeretsa n'ibindi bitandukanye."
Yabasabye ko bagira umuco wo kwicungira umutekano binyuze mu marondo ya ninjoro.
Ati: "Nk'abantu bahagarariye komite z'abaturage mu kwicungira umutekano, turabasaba gukangurira abaturage kujya barara amarondo buri joro, kandi mugakurikirana ko ayo marondo akorwa uko bikwiye. Buri munsi mukagira abagabo n'abasore bari burare irondo mu midugudu."
Yakomeje abasaba kugira uburyo buhoraho bwo kumenya abantu bashya baje mu mudugudu, abasaba kuzakangurira abayobozi b'imidugudu kugira ikaye y'umutekano muri buri mudugudu aho bazajya bandika imyirondoro y'umuntu mushya waje mu mudugudu. Yabibukije ko guhanahana amakuru kandi ku gihe nabyo bifasha mu kurwanya no gukumira ibyaha bitaraba.
Gervais Ntivuguruzwa yakanguriye abagize komite za CPCs kujya bakangurira abaturage kugira isuku no guhuza imbaraga bagafasha abatishoboye.
Ati: "Iyo hari isuku burya n'umutekano nta kabuza uba uhari. Turabasaba kujya mumenya imiryango itishoboye kugira ngo muyifashe izamuke ive mu bibazo ifite, ubu dufite imiryango iherutse gusenyerwa n'ibiza, turabasaba ko mwashyira imbaraga hamwe hakarebwa uko twakubakira iriya miryango binyuze mu miganda."
Nyuma y'amahugurwa, abahuguwe Polisi y'u Rwanda yabahaye udutabo dukubiyemo imfashanyigisho bazifashisha bahugura bagenzi babo ndetse n'abaturage bahagarariye. Ni udutabo dukubiyemo uburwo bw'imicungire y'umutekano, gukumira ibyaha bitaraba, inshingano z'abagize komite za CPCs ndetse na gahunda y'ubumwe n'ubwiyungu.
Abitabiriye amahugurwa bishimiye impanuro bahawe biyemeza ko bagiye kuzikurikiza ndetse bakazabiganiriza abaturage bahagarariye muri rusange.

Kinyarwanda
English










