Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 15 Ukuboza saa yine n?igice Polisi yafashe abantu Bane bari bafite magendu amabalo 11 y?imyenda ya caguwa. Bafatiwe mu Karere ka Rusizi, Umurenge wa Gihundwe, Akagari ka ka Kamatita, Umudugudu wa Muhari.
Abafashwe ni Kwihangana Gervais w?imyaka 29 yari nyiri imyenda, Habiyaremye Theogene w?imyaka 42, nyiri imyenda, Kwihangana Samuel w?imyaka 32 (Umwikorezi), Ndayambaje Eric w?imyaka 18 (umwikorezi).
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y?Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Banavanture Twizere Karekezi yavuze ko bariya bantu bafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n?abaturage.
Yagize ati? Hari amakuru twari dufite ko bariya bantu bajya muri Congo (DRC) bagakurayo magendu y?imyenda ya caguwa. Polisi yabafashe bamaze kwambuka ikiyaga cya Kivu bagiye kubyikorera bakajya kubihisha mu ngo ziri hafi aho.?
CIP Karekezi yakomeje avuga ko bariya bantu bafite ukuntu bacunga abapolisi bo mu ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu mazi noneho bakinjiza mu Rwanda biriya bicuruzwa bya magendu. Yaburiye abagifite izo ngeso kubicikaho kuko hari abaturage bamaze gusobanukirwa ingaruka z?ubucuruzi bwa magendu.
Ati? Bariya bantu bafite ukuntu bacunga abapolisi bashinzwe umutekano wo mu mazi bakinjiza mu Rwanda ibicuruzwa bya magendu babikuye muri Congo. Ariko hari abaturage bamaze gusobanukirwa ingaruka z?ubucuruzi bwa magendu ari nabo baduhaye amakuru yatumye bariya bantu bafatwa.?
Bariya bantu uko ari bane bashyikirijwe Urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Kamembe, ni mugeihe ibicuruzwa bajyanwe mu bubiko bw?ikigo gishinzwe imisoro n?amahoro(RRA).
Itegeko ry?umuryango w?ibihugu byo mu Karere k?Iburasirazuba rinakoreshwa mu Rwanda ingingo yaryo ya 199 rivuga ko ibicuruzwa bya magendu byafashwe bitezwa cyamunara. Imodoka yakoreshejwe muri ubwo bucuruzi bwa magendu nayo itezwa cyamunara ndetse umushoferi wayo agacibwa amande angana n?ibihumbi bitanu by?amadorali y?Amerika (US$5000).
Itegeko N? 026/2019 ryo ku wa 18/09/2019 rigena uburyo bw?isoresha ingingo ya 87 ivuga ko Umuntu wese ugambiriye kutishyura umusoro ukoze kimwe mu bikorwa bikurikira: gukoresha inyandiko mpimbano mu ibaruramari rye; kwigana no gukoresha inyandiko cyangwa ibikoresho byo mu buyobozi bw?imisoro byifashishwa mu gusoresha;guhisha ibicuruzwa bisoreshwa cyangwa imitungo ifitanye isano n?ubucuruzi; gukora imenyekanisha rigaragaza ko umusoreshwa atacuruje; guhindura izina ry?ubucuruzi bikozwe n?ukurikiranweho umusoro; kwandika ubucuruzi ku wundi muntu mu buriganya; guhisha Ubuyobozi bw?Imisoro ibitabo by?ibaruramari cyangwa kubyangiza; gukoresha ibitabo by?ibaruramari by?ibihimbano; aba akoze icyaha cyo kunyereza umusoro.
Iyo abihamijwe n?urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y?imyaka ibiri (2) ariko kitarengeje imyaka itanu (5).

Kinyarwanda
English










