Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Rusizi : Polisi yafashe umugabo winjizaga ibiro 70 by’urumogi muri aka karere

Ahagana saa mbiri z’ijoro ryo ku wa 20 Kamena uyu mwaka, Polisi mu karere ka Rusizi yafashe uwitwa Ndayisaba Celestin arimo kwinjiza muri aka karere ibiro 70 by’urumogi.

Uyu musore w’imyaka 29 y’amavuko yafatiwe mu kagari ka Kacyangugu, mu murenge wa Kamembe ubwo yari akimara kwinjiza urwo rumogi muri aka gace k’Igihugu arukuye muri kimwe mu bihugu bihana imbibi n’u Rwanda.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Innocent Gasasira yavuze ko ifatwa rye ryaturutse ku makuru yatanzwe na bamwe mu bahatuye biyemeje kugira uruhare mu kurwanya iyinjizwa ry’ibiyobyabwenge mu gihugu, itundwa; ndetse n’icuruzwa ryabyo.

Ku bijyanye n’uburyo yafashwe, CIP Gasasira yavuze ko Polisi ikimara kubona amakuru ko uyu musore ari mu bwato bwambutsa abantu umugezi wa Rusizi ya kabiri bwarimo kwerekeza ku cyambu cyo mu kagari ka Kacyangugu; Polisi yabutegeye aho hantu, buhageze irabusaka; ifatana Ndayisaba imifuka ibiri yuzuye urumogi rungana gutyo, imushyikiriza Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB).

CIP Gasasira yashimye abatanze amakuru yatumye uyu musore  afatanwa urwo rumogi, asaba abatuye iyi Ntara muri rusange kwirinda ibyaha birimo n’ibi byo kwishora mu biyobyabwenge; kandi bagatanga ku gihe amakuru atuma inzego zibishinzwe zikumira icyahungabanya umutekano.

Yakomoje ku ngaruka zo kwishora mu biyobyabwenge agira ati,"Nk’uko byitwa, biyobya ubwenge bw’ubinywa; akaba ari na yo mpamvu akora ibyaha birimo gukubita no gukomeretsa, gufata ku ngufu no gusambanya abana kubera ko nta mutimanama aba afite."

Yagize kandi ati,"Polisi ifatanya n’izindi nzego gukangurira Abaturarwanda kwirinda ibiyobyabwenge; ariko na n’ubu haracyari ababyinjiza mu gihugu, ababicuruza, ababinywa n’abikoresha. Ababikora baragirwa inama yo kubireka bagakora ibindi byemewe n’amategeko bidashyira  mu kaga ubuzima bw’ababinywa."

CIP Gasasira yagaragaje ko ibiyobyabwenge bitera ubukene kubera ko iyo bifashwe biratwikwa cyangwa bikamenwa; kandi ko umuntu ubifatanywe  afungwa; kandi agacibwa ihazabu; bityo asaba buri wese kubyirinda.

Urumogi rufatwa nk’Ikiyobyabwenge mu Rwanda nk’uko biteganyijwe n’Iteka rya Minisitiri w’Ubuzima Nº 20/35 ryo ku wa 09/6/2015 rigena ibinyobwa bitemewe n'ibindi bintu bicungwa kandi bifatwa nk’ibiyobyabwenge n'urusobe rw'imiti ikoreshwa nka byo.