Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 18 Ukuboza, Polisi ikorera mu Karere ka Rusizi mu Murenge wa Kamembe ku bufatanye n'izindi nzego z'umutekano bafashe uwitwa Hakizimana Dismas w'imyaka 29 utuye mu Kagari ka Gashwati, Umurenge wa Gashubi, Akarere ka Nyamagabe, arakekwaho icyaha cyo kwiba telefoni akoresheje ubwambuzi bushukana.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Bonaventure Twizere Karekezi avuga ko Hakizimana ari kumwe na mugenzi we wacitse ku itariki ya 11 Ukuboza uyu mwaka bagiye mu Murenge wa Kamembe, Akagari ka Kamashangi mu iduka ricuruza telefoni rya Byukusenge Angelique w'imyaka 21 akoranamo na Murisa Hillary batwara telefoni zirengeje agaciro ka miliyoni y'amafaranga y'u Rwanda bakoresheje ubwambuzi bushukana.
CIP Karekezi yagize ati "Muri uku kwezi tariki ya 11 aba bombi baraje basanga Murisa mu iduka bamubwira ko bashaka kumurangurira telefoni zifite agaciro ka 1,043,000 mu mafaranga y'u Rwanda undi arazipakira neza izo bamubwiye zose barakomeza baramurangaza nyuma agiye kureba asanga bazijyanye batamwishyuye."
CIP Karekezi avuga ko kuri uyu wa Gatanu tariki ya 18 Ukuboza aba basore baragarutse noneho bahamagara Byukusenge bamubwira ko bashaka kumurangurira telefoni z'ibihumbu 900 y'amanyarwanda ariko bamutegeka ko azizana bagahurira ku kabari gahereye mu Mudugudu wa Nyakayonga, Akagari ka Kamashangi kuko ngo bihutaga batagera aho akorera.
Ati "Kuri iyi nshuro ya kabiri bari bagarutse kubera ko Byukusenge yari azi ibyababayeho mbere we na mugenzi we, baketse ko ari ba basore baba bagarutse. Yabemereye ko bahurira aho bamubwiye afata igikarito agifunga neza nk'aho harimo za telefoni ariko ntazo yashyizemo ahita anabimenyesha Polisi aho agiye guhurira n'abo basore."
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Iburengerazuba akomeza avuga ko Polisi yahise ijya hafi y'aho bari bagiye guhurira irikumwe n'izindi nzego zishinzwe umutekano maze Byukusenge aza agana aho ba basore bari bari. Mugenzi wa Hakizimana abonye aza abasanga ariko hari abantu baza inyuma ye bamukurikiye akeka ko baba barikumwe na Byukusenge ahita yiruka hafatwa Hakizimana wenyine.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Iburengerazuba yibukije abacuruzi n'abandi bantu muri rusange ko igihe cyose bari mu bucuruzi bagomba gushishoza neza ku bakiriya baza babagana kuko hari igihe haba harimo abambuzi.
Yagize ati "Abambuzi bashukana babaye benshi, hari abaza bigize abaguzi nk'aba basore n'abandi baza bizeza umuntu ibitangaza bw'ibyo bazamukorera cyangwa serivisi bazamuha. Tuributsa abacuruzi n'abaturage muri rusange kujya babanza gushishoza."
CIP Karekezi yanaburiye kandi abagifite umutima wo kurarikira iby'abandi kubicikaho bagakura amaboko mu mufuka bagashaka ibyabo kuko amayeri yose bakoresha bambura abaturage yamenyekanye.
Hakizimana yahise ajyanwa kuri sitasiyo ya Polisi ya Kamembe kugira ngo akurikiranwe n'urwego rw'Igihugu rw'ubugenzacyaha (RIB) ruhakorera. Ni mugihe kandi inzego z'umutekano zikirimo gushakisha uwafatanyaga na Hakizimana muri buriya bwambuzi bakekwaho.
Kinyarwanda
English










