Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Rusizi: Polisi yafashe ibiro 22 by?urumogi n?udupfunyika twarwo 693

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 17 Gicurasi Polisi y?u Rwanda ikorera mu Karere ka Rusizi mu Murenge wa Mururu yafashe uwitwa Niyonkuru Eric w?imyaka 27 yafatanwe ibiro 22 by'urumogi n'udupfunyika twarwo 693. Yafatiwe  mu rugo rw?uwitwa Bangamwabo Damien w?imyaka 65 utuye mu Mudugudu wa Cyete, Akagari ka Kagarama,umurenge wa Mururu.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y?Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Bonavanture Twizere Karekezi yavuze ko gufatwa kw?ibi biyobyabwenge byaturutse ku makuru yatanzwe  n?abaturage.

Yagize ati ?Polisi yahawe amakuru n?abaturage ko uwitwa Bangamwabo Damien utuye mu Kagari ka Kagarama mu Murenge wa Mururu acuruza urumogi arukuye mu gihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo nawe bakaza kurumurangurira iwe.?

Yongeyeho ati ?Tukimara guhabwa ayo makuru twahise dutegura igikorwa cyo kujya kumufata ubwo twageraga iwe nk?uko abaturage bari baturangiye ko arucururiza mu nzu atabamo we n?umuryango we yubakiye gucururizamo no kubikamo urwo rumogi, twarahageze dusanga yari yicaranye mu nzu na Niyonkuru Eric bategereje umukiriya wari ugiye kuza kugura utwo dupfunyika 693 cyakora batwikanze nyirarwo ariwe Bangamwabo yahise yirukira mu ishyamba ryari hafi aho aracika. Abapolisi bahise basaka muri iyo nzu nibwo bageraga mu cyumba basanga harimo umufuka w?ibiro 22 by?urumogi, twahise dufata Niyonkuru twanasanze bombi bari barindiriye uwo mukiriya wari ugiye kuza kugura utwo dupfunyika.?

Eric Niyonkuru ukekwaho kuba akorera umucuruzi wibiyobyabwenge witwa Damien Bangamwabo.

CIP Karekezi yibukije abacuruza ibiyobyabwenge kubizinukwa burundu kuko nta cyiza cyabyo uretse igihombo no gufungwa, ikiruta aruko bagana ubucuruzi bwemewe. Yashimiye abaturage badahwema guha Polisi amakuru asaba n?abandi kurwanya no gukumira ibyaha bitaraba batangira amakuru ku gihe.

Niyonkuru yahise ashyikirizwa Urwego rw?Igihugu rw?Ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri Sitasiyo ya Polisi ya Kamembe mu gihe iperereza rikomeje ngo na Bangamwabo afatwe.

Iteka rya minisitiri n? 001/moh/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw?ibiyobyabwenge n?ibyiciro byabyo rishyira ikiyobyabwenge cy?urumogi mu biyobyabwenge bihambaye.

Itegeko n?68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n?ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko  Umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw?imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n?amategeko, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n?urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n?ihazabu y?amafaranga y?u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.