Mu masaha ya saa tatu z?ijoro zo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 19 Gicurasi ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya abanyereza imisoro (RPU) rikorera mu Karere ka Rusizi ryatesheje abantu ibiro 110 by?imyenda ya caguwa yari yinjijwe mu gihugu mu buryo bwa magendu.Bari abantu batanu, bane muri bo bariruka hafatwa umwe witwa Nziyumvira Felecien w?imyaka 25.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y?Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Bonaventure Twizere Karekezi yavuze ko iyi myenda ya caguwa yafatiwe mu Mudugudu wa Gitwa, Akagari ka Shagasha mu Murenge wa Gihundwe biturutse ku makuru yatanzwe n?abaturage.
Ati ?Ishami ryacu rishinzwe kurwanya abanyereza imisoro rikorera mu Karere ka Rusizi ryari rifite amakuru ko hari abantu bajya kurangura imyenda ya caguwa mu gihugu cya Repuburika iharanira Demokarasi ya Congo bakayinjiza mu buryo bwa magendu banyuze mu mugezi wa Rusizi bayihageza bakanyura mu nzira zinyuranye zirimo n?iz?ishyamba bitwikiriye ijoro. Abo bapolisi mu masaha ya satatu z?ijoro bagiye muri twa tuyira bari bafiteho amakuru ko banyuramo bagiye kubona babona abantu batanu baje buri wese yikoreye umufuka w?imyenda babikanze bayikubita hasi bariruka bafata Nziyumvira Felecien.?
Umuvugizi wa Polisi muri iyi Ntara avuga ko abacuruza iyi myenda ya caguwa mu buryo bwa magendu ubusanzwe bajya kuyirangura mu gihugu cya Congo bakayisigira abafite ubwato bakayibambukiriza banyuze mu mugezi wa Rusizi bakaba ariho bayikura.
Yagize ati ?Abajya kurangura imyenda bataha mbere, hanyuma imyenda bakayambukirizwa n?abo baba bayisigiye hakurya mu gihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo bagahurira ku mugezi wa Rusizi bamara kuyibaha bakagira abantu babiri umwe akajya imbere undi agasigara inyuma bashinzwe kugenda babacungira umutekano bareba ko hari inzego z?umutekano, iz?ibanze cyangwa n?abandi bantu kugira ngo bahindure inzira kugeza bageze mu Mujyi wa Kamembe.?
CIP Karekezi yongeye kwibutsa abantu bose bakijandika mu bucuruzi bwa magendu usibye guhorana ubwoba n?amakenga ko bari bufatwe bagacibwa amande bagahabwa n?ibihano, bashobora guhuriramo n?ibindi bibazo bitandukanye birimo kugwa bagakomereka cyangwa urupfu kuko iyo bikanze Polisi bariruka kenshi biruka basubira mu mazi bashobora kugerayo bakicwa n?amazi n?ibindi. Yabasabye kureka bene ubu bucuruzi bagakora ubwemewe, yasabye abaturage gukomeza ubufatanye mu kurwanya abanyereza imisoro kandi ariyo yubaka igihugu.
Nziyumvira Felecien yashyikirijwe urwego rw?Igihugu rw?ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Kamembe ngo akorerwe iperereza n?aho imyenda ishyikirizwa Ikigo k?Igihugu gishinzwe imisoro n?amahoro (RRA) ishami rya Rusizi.
Itegeko ry?umuryango w?ibihugu byo mu Karere k?Iburasirazuba rinakoreshwa mu Rwanda ingingo yaryo ya 199 rivuga ko ibicuruzwa bya magendu byafashwe bitezwa cyamunara.
Imodoka yakoreshejwe muri ubwo bucuruzi bwa magendu nayo itezwa cyamunara ndetse umushoferi wayo agacibwa amande angana n?ibihumbi bitanu by?amadorali y?Amerika (US$5000).
Kinyarwanda
English










