Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Rusizi: Polisi yafashe ibicuruzwa by’amoko atandukanye bya magendu

Ku itariki ya 2 Nyakanga, Polisi mu karere ka Rusizi yafatiye mu murenge wa Bugarama ibicuruzwa by’amoko atandukanye byinjizwaga mu gihugu mu buryo bwa magendu.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Innocent Gasasira yavuze ko abafatanywe ibi bicuruzwa ari Ntakirutimana Eric wafatanywe ibi biro 80 by’imyenda ya Caguwa, Tuyishime Jeanne wafatanywe ibiro 10 by’inkweto za caguwa na Uwizeyimana Donatha wafatanywe Amakaziye abiri y’inzoga yitwa Amstel Bock.

Yavuze ko kugira ngo Polisi ifatane aba batatu iyi magendu byaturutse ku makuru yahawe n’abahatuye.

Yagarutse ku buryo bafashwe agira ati,"Abaturage ni bo baduhaye amakuru ko babonye kwa Ntakirutimana na Tuyishime hinjiramo abantu bafite ibicuruzwa bya magendu. Polisi yaragageze ihafatira  biriya bicuruzwa bya magendu (Inkweto n’Imyenda); nyuma y’umwanya muto ifatana ziriya nzoga uriya witwa Uwizeyimana."

CIP Gasasira yakomeje agira ati,"Ibyinshi muri ibi bicuruzwa bituruka mu bihugu duhana imbibi; ariko natwe twakajije imikwabu ndetse n’abaturage bakajije amarondo. Turashima abaturage kuba ubu basigaye bagira uruhare mu ifatwa rya bimwe muri ibi bicuruzwa bya magendu ndetse n’ibiyobyabwenge; kandi bakaba batubwira inzira bikunda kwinjiriramo, bityo bigafatwa ndetse n’ababyinjiza."

Yavuze ko abafatanywe ibi bicuruzwa bategetswe gutanga amande, mu gihe batarayatanga ibi bicuruzwa bya magendu byahise bijyanwa ku Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kurwanya magendu (Revenue Protection Unit-RPU) mu karere Rusizi.

Yakanguriye abantu kwirinda ubucuruzi bwa magendu agira ati ,"Magendu iteza igihombo n’ubukene uwayifatanywe, idindiza iterambere ry’igihugu, kandi ingaruka mbi zabyo zigera ku baturage muri rusange harimo n’uba yayifatanywe. Ni yo mpamvu buri wese asabwa kuyirinda no kuyirwanya mu rwego rwo kurengera inyungu rusange, abashaka gucuruza bagakora ubucuruzi bwemewe n’amategeko."

CIP Gasasira yibukije ko amafaranga ava mu misoro n’amahoro akoreshwa mu kubaka ibikorwaremezo nk’imihanda, amashuri, ibitaro, ibiraro, amasoko n’ibindi, kandi ibi byose bikaba bigirira akamaro abaturage.

Yashimye kandi abatanze amakuru yatumye biriya bicuruzwa bya magendu bifatwa, kandi akangurira n’abandi kujya batanga amakuru ku gihe yatuma magendu n’ibindi byaha muri rusange bikumirwa no gufata ababikoze cyangwa abategura kubikora.