Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Rusizi: Polisi irakangurira abaturage kwirinda ubucuruzi bwa magendu

Polisi y'u Rwanda irakangurira abaturage bo mu Karere ka Rusizi ndetse no mu gihugu muri rusange kwirinda ubucuruzi bwa magendu mu rwego rwo kwirinda ingaruka bashobora guhuriramo zirimo gufungwa no kuba bahasiga ubuzima.

Ibi Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Rusizi mu Murenge wa Mururu yabitangaje nyuma y’aho mu ijoro ryo kuri uyu wa 16 Werurwe ifatiye ibiro 80 bya magendu y’imyenda ya caguwa n’amapaki 20 y’amavuta ya Movit nayo ya magendu. Byafatiwe ku mugezi  wa Rusizi uhana imbibi n’Akarere ka Rusizi n'Igihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Bonaventure Twizere Karekezi yavuze ko izi magendu zafashwe n’ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya abanyereza imisoro n’amahoro (RPU) biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.

Yagize" Abaturage bamenye amakuru ko hari magendu zigiye kwinjizwa mu gihugu zivuye muri Congo barabitumenyesha, tumaze guhabwa ayo makuru ishami ryacu rishinzwe kurwanya abanyereza imisoro n’amahoro rikorera mu Karere ka Rusizi ryahise rijya aho abo baturage bari bamaze kutubwira bagiye kwambukiriza iyo magendu. Hari mu masaha ya saa mbiri z’ijoro nibwo abari bikoreye izi magendu bageze aho abapolisi bari bari barabikanga bakubita hasi ibyo bari bikoreye bariruka basubira muri Congo.”

CIP Karekezi yavuze ko aba bantu batashoboye kumenyekana kuko bahise biruka, ibi bicuruzwa bya magendu babibateshereje ku mugezi wa Rusizi ku Cyambu cy’ahantu hari imigano myinshi kizwi nko kwa Mama Muzungu giherereye mu Mudugudu wa Buremera, Akagari ka Gahinga mu murenge wa Mururu.

Abinjiza magendu mu gihugu banyura mu mugezi wa Rusizi wo mu Karere ka Rusizi

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, yavuze ko magendu nyishi zikunze gufatirwa muri aka gace zizanwa n’abantu bitwikira ijoro bibwira ko aribwo buryo bwiza bwo kuzizana. Aha niho yahereye agira inama abantu kwirinda ubucuruzi bwa magendu kuko abazajya babufatirwamo bazajya bafungwa, abibutsa ko bashobora kuhaburira ubuzima kuko bagenda nijoro kandi bakanyura mu mazi.

Yagize ati" Abitwikira ijoro bakajya kuzana ibicuruzwa bya magendu cyangwa bakajya gukora ibindi byaha bakwiye kubireka kuko ubucuruzi bwa magendu ni icyaha. Bariya bantu akenshi bagenda nijoro kandi bakananyura mu mazi nko mu kiyaga cya Kivu, bafite ibyago byinshi byo kuba bahasiga ubuzima bitiranijwe n'abagizi ba nabi baje guhungabanya umutekano w'Igihugu."

CIP Karekezi yakomeje yibutsa abibwira ko Polisi cyangwa n’izindi nzego zishinzwe umutekano baba baryamye ko bibeshya. Yavuze ko Polisi y'u Rwanda ku bufatanye n'izindi nzego ndetse n'abaturage batazigera  bateshuka na gato mu kurwanya ibyaha. 

Yakomeje ashimira abaturage batanze amakuru izi magendu zigafatwa zitaragezwa aho zagombaga kujyanwa,abibutsa ko ubucuruzi bwa magendu buhombya Igihugu kuko ababukora baba barimo kunyereza imisoro ndetse bimwe mu bicuruzwa ugasanga bitujuje ubuziranenge bishobora kugira ingaruka ku buzima bw'abantu. 

Ibi bicuruzwa bya magendu byahise bishyikirizwa Ikigo k’Igihugu gishjinzwe imisoro n’amahoro (RRA) ishami rya Rusizi, mugihe iperereza rigikomeje ngo banyirabyo bamenyekane.

Itegeko ry’umuryango w’ibihugu byo mu Karere k’Iburasirazuba rinakoreshwa mu Rwanda ingingo yaryo ya 199 rivuga ko ibicuruzwa bya magendu byafashwe bitezwa cyamunara. Iyo hari imodoka yakoreshejwe muri ubwo bucuruzi bwa magendu nayo itezwa cyamunara ndetse umushoferi wayo agacibwa amande angana n’ibihumbi bitanu by’amadorali y’Amerika (US$5000).