Ku bufatanye n’abaturage, Polisi y’u Rwanda ikorera mu turere twa Rusizi na Nyaruguru yafashe abagabo 2 bacuruzaga urumogi. Niyigirimpuhwe Jean Marie Vianney w’imyaka 33 yafatiwe mu karere ka Nyaruguru mu murenge wa Munini, Nizigiyimana Saidi w’imyaka 35 yafatiwe mu karere ka Rusizi mu murenge wa Bugarama.Bose bafatiwe mu bikorwa bya Polisi mu ijoro ryo ku itariki ya 27 rishyira itariki ya 28 Nyakanga.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburengerazuba Chief Inspector of Police (CIP) Innocent Gasasira yavuze ko kubera ubukangurambga bugamije kurwanya ibiyobyabwenge Polisi imaze iminsi ikora , abaturage bamaze kumenya ububi bwabyo bityo bakaba barimo kugira uruhare mu gufasha Polisi gufata abacuruza cyangwa bagikoresha ibiyobyabwenge.
CIP Gasasira yavuze ko kugira ngo Nizigiyimana Saidi afatanywe ibiro 10 by’urumogi byaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.
Yagize ati:”Abaturage bari bafite amakuru ko Nizigiyimana acuruza ibiyobyabwenge abikuye mu gihugu cy’abaturanyi,twahise dukora igikorwa cyo kumufata, twagiye iwe mu rugo tumusangana biriya biro 10 by’urumogi.”
Igikorwa cyo gufata abacuruza ibiyobyabwenge kandi cyanabereye mu murenge wa Munini mu karere ka Nyaruguru mu ntara y’Amajyepfo. Niyigirimpuhwe JMV yafatanywe ibiro umunani by’urumogi.Uyu yafatiwe mu nzira agiye kurucuruza mu karere ka Huye aho yavuze ko yari afite isoko ryarwo.
CIP Gasasira yagiriye inama abishora mu bikorwa byo gutunda no gucuruza urumogi kubireka kuko nta nyungu bakuramo uretse gufungwa mu gihe bafashwe bityo bikabagiraho ingaruka mbi kuri bo no ku miryango yabo.
Aba bagabo bose n’ibiyobyabwenge bafatanywe Polisi yabashykirije urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) kugira ngo rukurikirane icyaha cyabo.
Ingingo ya 594 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda, ivuga ko umuntu wese ukora, uhindura, winjiza, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge n’urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, ahanishwa igifungo kuva ku myaka itatu (3) kugeza ku myaka itanu (5) n’ihazabu y‟amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana atanu (500.000) kugeza kuri miliyoni eshanu (5.000.000).
English









