Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Rusizi ku itariki ya 13 Ugushyingo 2015 yafashe imodoka ifite icyapa kiyiranga KBX 335U, ikaba yaribwe mu gihugu cya Kenya mu minsi ishize iza gufatirwa mu Rwanda ku itariki yavuzwe hejuru.
Polisi y’u Rwanda ikorera muri aka karere itangaza ko iyo modoka yafatanywe uwitwa Pilipili Muhindo Hamuli ukomoka mu gihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo , ikaba yarafatiwe ku mupaka wa Rusizi ya mbere, aho yavaga Bukavu iciye mu Rwanda igana Uvira ,nyuma yisuzumwa ryo ku mupaka,biza kugaragara ko iyo modoka yibwe mu gihugu cya Kenya, ikaba yarashakishwaga na Polisi mpuzamahanga ishami ry’igihugu cya Kenya.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Chief Superintendent of Police (CSP) Celestin Twahirwa yavuze ko kubera imikoranire myiza hagati y’u Rwanda n’ibindi bihugu nta wakora icyaha mu gihugu kimwe ngo ahungire ahandi. Ibi nibyo byatumye iriya modoka ifatwa kubera ubwo bufatanye hagati ya Polisi z’ibyo bihugu.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yakomeje avuga ko atari ubwa mbere hafatwa imodoka irimo kwambutswa ijya kugurishirizwa mu kindi gihugu aho yagize ati:” Mu minsi ishize hari imodoka ikomoka mu gihugu cya Uganda twafatiye mu karere ka Rubavu aho abayibye bari bagiye kuyambutsa mu gihugu cy’abaturanyi, twarayifashe tuyisubiza ba nyirayo”.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yashimangiye ko uwibwira ko yakora icyaha mu gihugu kimwe agahungira mu kindi aba yibeshya, kuko hariho ubufatanye hagati y’u Rwanda ndetse n’ibindi bihugu byo ku isi, mu guhanahana amakuru no guta muri yombi abanyabyaha bakora icyaha iwabo bagahungira mu bindi bihugu.
Kinyarwanda
English











