Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Rusizi: Imbere y’abaturage hangirijwe urumogi rufite agaciro ka miliyoni 60

Polisi ikorera mu karere ka Rusizi kuri uyu wa 29 Gicurasi yangirije mu ruhame rw’abaturage udupfunyika tw’urumogi ibihumbi magana atatu (300) dufite agaciro ka miliyoni 60 z’amafaranga y’u Rwanda.

Iki gikorwa cyo kwangiza ibi biyobyabwenge cyabereye mu kagari ka Cyangugu mu murenge wa Kamembe byagiye bifatirwa mu mirenge itandukanye igize akarere ka Rusizi, kitabirwa n’umuyobozi wa Polisi mu karere ka Rusizi Superintendent of Police (SP) Athanase Ruganintwari arikumwe n’umushinjacyaha mukuru muri ako karere Barajiginywa Diogenene.

SP Ruganintwari yavuze ko ibiyobyabwenge bidindiza iterambere ry’ubikoresha ndetse bikanateza umutekano mucye aho byagaragaye.

Ati “Iyo wishoye mu biyobyabwenge nta kindi utekereza uretse byo gusa, ubinywa bimwangiriza ubuzima, ubifatanwe acibwa amande akanahabwa n’ibihano birimo n’igifungo cya burundu.”

Yakomeje avuga ko usibye kuba byangiza ubuzima by’ubinwa binakurura ibindi byaha nk’urugomo, amakimbirane yo mu ngo, gufata ku ngufu, n’ibindi byinshi bitandukanye ,niyo mpamvu buri wese afite inshingano yo kubirwanya atangira amakuru ku gihe.

SP Ruganintwari yabwiye abaturage ko babigizemo uruhare ibiyobyabwenge byarwanywa bigacika burundu kuko aho binywererwa n’aho bicururizwa ari mu midugudu batuyemo.

Ati “Buri wese yumvise neza ububi bw’ibiyobyabwenge agatanga umusanzu we mu kubirwanya byacika kuko ababicuruza, ababinwa muturanye kandi mwirirwana. Buri wese rero abaye ijisho rya mugenzi we ibyaha byakumirwa bitaraba.”

Umushinjacyaha mukuru, Barajiginywa Diogene yasabye abaturage kwirinda ibiyobyabwenge ndetse n’ibindi byaha kuko amategeko ajyaho kugira ngo yubahirizwe kandi ahane utayubahirije.

Yagize ati “Ibihano by’ibiyobyabwenge byarakajijwe, nujya kubicuruza ujye ubanza utekereze ku gifungo cya burundu uzafungwa, wibaze aho uzaba usize umuryango wawe. Ibi rero kubyirinda ni uguca ukubiri n’ibiyobyabwenge.”

Yakomeje abwira abaturage ko ingaruka z’uwishoye mu biyobyabwenge ari nyinshi, abasaba kubireka bagakora ibyemewe n’amategeko kuruta kwishora mu biyobyabwenge bituma bahora bakora bacengacengana n’inzego z’umutekano, cyane ko zitazigera zibaha agahenge na gato.