Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Rusizi yafashe abantu icyenda bakoreshaga imitego ya kaningiri mu kuroba amafi mu kiyaga cya Kivu.
Bafatwa, ahagana saa sita z’ijoro, ku ya 26 Mutarama,mu murenge wa Gihundwe,basanganywe kaningiri icumi.
Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’uburengerazuba ,Supt of Police (SP), Emmnauel Hitayezu, yagize ati ,“ Kaningiri ni mbi , kuko , kubera ubuto bw’imyenge yazo , ifata n’amafi mato aba agikura.Uko afatwa ari menshi, niko umusaruro w’amafi muri rusange ugabanyuka, kuko izakabaye zororoka ziba zafashwe.”
Yavuze ko, gukoresha kaningiri n’ibindi bikoresho bitandukanye bitemewe mu kuroba amafi nk’inzitiramuvu, bigabanya umusaruro w’amafi , ibi bikaba bigira ingaruka mbi ku bukungu bw’igihugu.
Yakanguriye abashaka gukora uyu mwuga gukoresha ibikoresho byemewe cyangwa bakisunga amashyirahamwe abikora kinyamwuga.
SP Hitayezu yasabye abaturage gukomeza gutanga amakuru ku gihe ku babikora mu buryo butemewe n’amategeko.
Kinyarwanda
English











