Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Rusizi: Batandatu bafashwe batwaye imodoka banyoye ibisindisha Polisi yongera kuburira abantu

Mu mpera z’iki cyumweru mu ijoro rya tariki ya 08 na 09 Werurwe 2020 mu karere ka Rusizi hagaragaye abantu batandatu batwaye imodoka banyoye inzoga zikabije ziri hejuru y’igipimo cya 1, kugeza kuri 3.85.  Aba bashoferi bose uko ari Batandatu bafashwe batwaye imodoka ku muvuduko ukabije ushobora guteza impanuka zikomeye.

Kuva Polisi y’u Rwanda yatangira ubukangurambaga bwo kurwanya impanuka zo mu muhanda muri Gicurasi 2019, ubukangurambaga buzwi ku izina rya Gerayo Amahoro, hagiye haba ibikorwa bitandukanye byo kurwanya impanuka zo mu muhanda harimo  ibikorwa byo kurwanya bamwe mu bashoferi batwara ibinyabiziga bonyoye inzoga zirengeje igipimo cya 0.08. 

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’Iburengerazuba, Chief Inspector of Police(CIP) Bonaventure Twizere Karekezi avuga ko bamwe mu bashoferi basigaye bafite amayeri yo kuva mu mihanda minini bakagendera mu mihanda mito nyuma yo kubona ko banyoye bikabije kandi baributware ibinyabiziga.

CIP Karekezi yongeye gukangurira abatwara ibinyabiziga kwirinda umuco mubi wo gucunga ku jisho abapolisi ahubwo bakumva ko gutwara batanyoye inzoga bigomba kuba amahitamo yabo ndetse n’umuco. Yanabibukije ko amayeri yose basigaye bakoresha yamenyekanye ari nayo mpamvu basigaye bafatwa ari benshi.

Yagize ati:  “Ntabwo Polisi y’u Rwanda ibuza abantu kunywa inzoga, icyo dukangurira abaturarwanda cyane cyane abatwara ibinyabiziga ni ukwirinda gutwara banyoye ibisindisha, bikaba amahitamo n’umuco bya buri muturarwanda. Bariya bantu bose n’ubwo bafashwe batarateza impanuka ariko bagenderaga ku muvuduko ukabije wagombaga guteza impanuka ndetse zikomeye.”

Yakomeje ashimira bamwe mu bashoferi ndetse n’abafatanyabikorwa ba Polisi bamaze kumva ingaruka ziri mu gutwara ibinyabiziga abantu banyoye inzoga, ariko avuga ko Polisi itazahagarika ibikorwa byo kurwanya bamwe mu bantu bagitwara banyoye ndetse ntizanahagarika ubukangurambaga bwo gukangurira abantu kwirinda gutwara banyoye inzoga.

Ati:  “Hari aho bijya bigaragara abantu bajya mu tubari kunywa bakitoranyamo umuntu umwe muri bo uribuze gutwara imodoka, uwo ntanywe inzoga uwo munsi, hari n’abafite utubari bashyizeho ingamba nko gukorana n’abashoferi bacyura abakiriya babo ndetse bakagira ibyapa biri ahantu hagaragara ku buryo buri mukiliya abona ko bibujijwe gutwara banyoye inzoga.”

Ufashwe atwaye ikinyabiziga yanyoye birengeje igipimo cya alukolo ya 0.08 mu maraso  acibwa amande y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 150 (150,000Rwf) ndetse n’ikinyabiziga kigafatirwa.

Mu mwaka wa 2018 na 2019 impanuka zagabanutse ku gipimo cya 17% kuko umwaka wa 2018 wari waranzwe n'impanuka zigera ku bihumbi 5,611, mu mwaka wa 2019 izi mpanuka zaragabanutse zigera ku bihumbi 4,661. 

Ibi byose byaturutse ku ngamba zitandukanye zafashwe harimo ubukangurambaga bwa Gerayo Amahoro ndetse n’ibikorwa byo kurwanya abatwara ibinyabiziga banyoye inzoga ababifatiwemo bagahanwa.