Abagabo bane bafatiwe mu murenge wa Bugarama mu karere ka Rusizi bakekwaho kwiba ibiro Magana atanu (500kg) by’ifumbire ya nkunganire muhinzi.
Kuri uyu wa kane tariki 24 Mutarama, nibwo Polisi yafashe aba bagabo batwaye imifuka 10 y’ifumbire bari bajyiye kugurisha mu gihugu cy’abaturanyi cya Kongo.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba Chief Inspector of Police (CIP) Innocent Gasasira yavuze ko iyi fumbire ifasha abaturage kongera umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi itangwa na leta binyuze mu mushinga witwa TUBURA yari yibwe bigizwemo uruhare na Rwiyemezamirimo watsindiye isoko ryo kuyigeza kubaturage bakayibonera ku giciro gito.
Yagize ati “Gashorongo Christophe wari ushinzwe kugeza iyo fumbire mu baturage yafashe bariya bagabo bane abaha imifuka 10 ngo bajye kuyigurisha mu gihugu cy’abaturanyi.’’
CIP Gasasira avuga ko bahise bahabwa amakuru n’abaturage ko iyo fumbire igiye kwambutswa maze inzego z’umutekano zitegura ibikorwa byo kubafata baza gufatirwa ku mupaka wa Rusizi.
CIP Gsasira yashimiye abaturage uruhare bakomeje kugira mu gukumira ibyaha bimunga ubukungu bw’igihugu asaba buri wese kuba ijisho rya mugenzi we amakuru agatangirwa ku gihe ibyaha nk’ibi bigakumirwa bitaraba.
Asoza yibutsa abashinzwe gutanga iyi fumbire kimwe n’ibindi bintu bifitiye inyugu abaturage leta iba yatanzeho amafaranga ko bakwirinda kubinyereza kuko ari icyaha gihanwa n’amategeko.
Mugihe Rwiyemezamirimo Gashoronga Christophe agishakishwa abafashwe bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Bugarama aho bari gukurikiranwa n’Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) ku byaha bakekwaho.
Ingingo 166 mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda iteganya ko umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2) ,ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW), imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu (6) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.
Kinyarwanda
English











