Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Rusizi yafashe imodoka ya Toyota ifite icyapa kiyiranga RAA 132 N ikaba yari ipakiye amakarito 20 y’itabi ryo mu bwoko bwa supermatch.
Gufata iyi modoka byabaye ku itariki ya 9 Werurwe bibera ku muhanda wa Bugarama werekeza Rusizi, ikaba yarafashwe na Polisi, ishami rishinzwe kurwanya magendu.
Uretse gufata iriya modoka yari ipakiye magendu y’itabi, habayeho no gufata umushoferi wari uritwaye, cyakora kuri we akaba abibonamo ko nta cyaha yakoze, ngo kuko ryari iry’undi muntu. Undi ukekwaho ubufatanyacyaha mu gutwara iyi magendu y’itabi akaba nawe yarafashwe ku munsi wakurikiyeho.
Bose uko ari babiri bafungiwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Kamembe, mu gihe hagikorwa iperereza rirambuye kubyerekeranye n’iyo magendu.
Chief Superintendent (CSP) Francis Gahima, ni Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’i Burengerazuba, aremeza amakuru ku ifatwa ry’iyi magendu, akaba akomeza kwihanangiriza abakora ubucuruzi nka buriya butemewe bwa magendu kubureka, kuko nk’uko akomeza abivuga, Polisi y’u Rwanda iri maso kandi ikaba itazahwema kubata muri yombi.
Aragira inama abashaka gukora ubucuruzi, kunyura mu nzira zemewe n’amategeko kuko iyo bitabaye ibyo, bafatwa bityo bikabateza igihombo gikomeye gituma n’imiryango yabo ihababarira.
CSP Gahima akomeza avuga ko iterambere ry’igihugu ridashobora kugera ku baturage bose mu gihe hari bamwe bagifite umuco mubi wo gukwepa imisoro.
Aha yagize ati” Uretse no kuba magendu idindiza iterambere ry’igihugu, igira n’uruhare runini mu guhungabanya umutekano, kuko hari igihe abakora ubucuruzi bwa magendu usanga bakora n’ibindi byaha bitandukanye”.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’i Burengerazuba akaba asaba abaturage kudaceceka mu gihe babonye abantu bakeka ko bakora ubwo bucuruzi bwa magendu, ahubwo bagahita bageza amakuru kuri Polisi n’izindi nzego kugira ngo bafatwe bityo bashyikirizwe ubutabera.
Kinyarwanda
English











