Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Rusizi: Babiri bafatiwe mu bikorwa by?ubucukuzi bw?amabuye y?agaciro bitemewe n?amategeko

Kuri iki cyumweru tariki ya 19 Ukuboza ahagana saa mbiri z?umugoroba Polisi ikorera mu Karere ka Rusizi yafashe Ngirumpatse Patrick w?imyaka 59 na Ntakirutimana Nepomscene w?imyaka 35. Bafatiwe mu kirombe  cy?ubucukuzi bw?amabuye y?agaciro mu ishyamba rya Nyungwe mu Murenge wa Bweyeye mu Kagari Murwa, Umudugudu wa Nyabigoma.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y?Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Bonaventure Twizere Karekezi yavuze ko bariya bantu bafatanwe ibikoresho gakondo bifashishaga mu gucukura amabuye y?agaciro. Bafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n?abaturage.

Yagize ati?  Abaturage bo mu Murenge wa Bweyeye bahaye amakuru Polisi bavuga ko hari abantu bajya mu ishyamba rya Nyungwe gucukura amabuye y?agaciro bitemewe n?amategeko bakajyayo bitwikiriye ijoro.  Polisi yahise ikurikirana ayo makuru nibwo yafashe bariya bantu babiri, Polisi yasanze atari ugucukura amabuye y?agaciro gusa kuko banangiza ibidukikije batema amashyamba.?

CIP Karekezi yashimiye abaturage batanze amakuru asaba n?abandi gukomeza gutanga amakuru bakagaragaza abakora ibyaha. Abafashwe bahise bashyikirizwa Urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Nyakabuye kugira ngo hatangire iperereza.

Itegeko N? 58/2018 ryo ku wa 13/08/2018 rigenga ubucukuzi bw?amabuye y?agaciro na kariyeri Ingingo  ya 54  ivuga ko  Umuntu wese ushakashaka, ucukura, utunganya,ucuruza amabuye y?agaciro cyangwa kariyeri nta ruhushya, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n?urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y?amezi abiri (2) ariko kitarenze amezi atandatu (6) n?ihazabu y?amafaranga y?u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano. Urukiko rutegeka kandi ubunyagwe bw?amabuye y?agaciro cyangwa kariyeri byafatiriwe biri mu bubiko, bicuruzwa cyangwa bitunganywa nta ruhushya.