Banyanga Martin w’imyaka 67 na Sinderibuye Seleman w’imyaka 58 nibo bafatiwe mu kiyaga cya Kivu barimo kuroba amafi mu buryo butemewe n’amategeko banakoresha imitego itemewe yo mu bwoko bwa Kaningini yica amafi mato. Polisi y’u Rwanda yabafashe mu gicuku cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 19 Gashyantare, ibafatira mu kagali ka Bugarura mu murenge wa Nkombo mu karere ka Rusizi.
Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Rusizi Superintendent of Police (SP) Athanase Ruganintwari yavuze ko kugira ngo aba bagabo bafatwe byaturutse ku makuru ya bagenzi babo bibumbiye mu makoperative babonye baroba ndetse banakoresha imitego itemewe.
Ati: “Bariya bagabo babiri banze kwibumbira mu makoperative baroba ku giti cyabo batanabifitiye ibyangombwa, byongeye barobesha ya mitego yitwa Kaningini ifata amafi motaya agapfa. Bagenzi babo rero nibo bababonye ari nijoro mu gicuku baroba bahamagara abapolisi baraza barabafata.”
SP Ruganintwari yongeye gukangurira abarobyi guhesha isura nziza umwuga wabo birinda amakosa ndetse abasaba gukomeza gutanga amakuru ya bamwe bakomeje kurenga ku mategeko.
Ati: “Iriya mitego yaraciwe mu Rwanda kuko abayikoresha bafata amafi yose amato n’amakuru, ariko cyane cyane barimo kwica amafi mato kandi bigira ingaruka ku musaruro w’amafi mu biyaga. Turashimira bamwe mu barobyi bakomeje kuduha amakuru kugira ngo turwanye abarenga ku mategeko agenga uburobyi mu Rwanda.”
Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Rusizi avuga ko imitego ya Kaningini yinjizwa mu gihugu mu buryo bwa magendu ivuye mu gihugu cya Repebulika iharanira Demokarasi ya Congo kuko muri iki gihugu ho abarobyi baho barayikoresha. Asaba abaturage kujya batanga amakuru ku nzego z’ibanze n’iz’umutekano igihe cyose hari uwo babonye afite iyo mitego.
Abafashwe bashyikirijwe ubuyobozi bw’umurenge kugira ngo bacibwe amande ndetse n’imitego bari bafite irafatirwa.

Kinyarwanda
English









