Kuri uyu wa gatatu tariki ya 2 Nzeri 2014, Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere Rusizi, yakoranye inama n’abakora umwuga wo gutwara abagenzi mu modoka nto no kuri moto bagera ku 120 bakorera mu murenge wa Bugarama mu karere ka Rusizi bigira hamwe ingamba bafata mu gukomeza kubahiriza amategeko y’umuhanda.
Abatwara imodoka nto bakaba bibumbiye mu ishyirahamwe ryitwa CTVRBU (Cooperative de Taxi Voiture de Rusizi-Bugarama), naho abatwara moto bibumbiye mu ishyirahamwe ryitwa COMOMARU (Cooperative Motar Mashyuza-Rusizi).
Muri iyo nama, Inspector of Police (IP) Innocent Gatera ushinzwe umutekano w’ibinyabiziga mu karere ka Rusizi yabasabye kwirinda amakosa bamwe muri bo bakora nko kunyuranaho ahantu hatemewe, gutwara ikinyabiziga udafite uruhushya rwo gutwara, kupakira abantu barenze ubushobozi bw’ibinyabiziga byabo kuko akenshi ayo makosa ariyo ateza impanuka zihutana ubuzima bw’abantu zikanangiza ibintu byabo.
Akaba yagize ati:” Impanuka zakwirindwa buri wese abigizemo uruhare, icyo dusabwa ni ukurinda ubuzima bw’abantu n’ibintu byabo turushaho kubahiriza amategeko y’umuhanda, kandi tukamenya ko impanuka zidatoranya”.
IP Gatera yasabye abari mu nama kubaha ubuzima bw’abo batwara n’imitwaro yabo, bagira icyo bakeka cyahungabanya umutekano bakabimenyesha inzego za Polisi n’izindi nzego zishinzwe umutekano.
Nyuma y’iyo nama, umwe mu batwara imodoka witwa Kagabo Mauridi yagize ati:” Bamwe muri twe bari bamaze guteshuka ku kubahiriza amategeko y’umuhanda, iyi nama ije ari ukudukangura ngo twisubireho dufatanye na Polisi yacu kwirinda impanuka”.
Kinyarwanda
English











