Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Rusizi: Abatwara ibinyabiziga barasabwa kubahiririza amategeko

Kuri uyu wa mbere tariki ya 18 Kanama, Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Rusizi yagiranye inama n’abatwara abagenzi bakorera muri ako karere basabwa kubahiriza amategeko no gutanga amakuru ya bagenzi babo bamwe na bamwe batayubahiriza

Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Rusizi Chief Superintendent of Police (CSP), Johnson Sesonga, yavuze ko iyi nama yari igamije gukangurira abatwara ibinyabiziga kubahiriza amategeko no kurebera hamwe ingamba zashyirwaho mu kubungabunga umutekano wo mu muhanda.

CSP Sesonga akaba yarasabye abatwara ibinyabiziga kwirinda impanuka, cyane cyane birinda kuvugira kuri telephone batwaye ibinyabiziga n’umuvuduko ukabije kuko akenshi aribyo ntandaro y’impanuka nyinshi, ndetse no kwirinda kuvanga abagenzi n’imitwaro.

Yakomeje ababwira ko bagomba kwitwararika gutwara ibinyabiziga ari uko babifitiye uruhushya n’ibindi byangombwa nkenerwa ngo ikinyabiziga kijye mu muhanda.

Yabasabye kandi gutanga amakuru ya bamwe muri bagenzi babo batubahiriza amategeko bagahesha isura mbi umurimo wabo ndetse n’ikindi kintu cyose cyahungabanya umutekano w’aho batuye n’aho bakorera.

Nyuma y’iyo nama, umuyobozi w’ishyirahamwe ryo gutwara abagenzi mu karere ka Rusizi Ngamije Venuste yashimye Polisi y’u Rwanda kubera inama n’ubufasha idahwema kubagira aho yagize ati:” Kutubahiriza amategeko biteza impanuka kandi zigwamo abantu ndetse ntizitoranya, niyo mpamvu abatwara ibinyabiziga bakwiye kubahiriza amategeko kandi bakubaha ubuzima bwabo n’ubw’abagenzi baba batwaye”.

Umwe mu bamotari bari bitabiriye iyo nama Ndayisabye Jean Bosco, yavuze ko ubutumwa Polisi y’u Rwanda ibahaye azabugeza kuri bagenzi be kugirango birinde impanuka mu karere batuyemo.