Abaturage bo mu mirenge ya Nzahaha na Gashonga yo mu karere ka Rusizi basabwe kugira uruhare rugaragara mu kwicungira umutekano kandi bakihutira gutanga amakuru igihe babonye ikintu gishobora guteza umutekano muke.
Mu nama yaguye yahuje aba baturage n’inzego zitandukanye zikorera mu Ntara y’iburengerazuba kuwa 21 Mutarama 2018, basabwe gukorana n’inzego zishinzwe umutekano, bagatanga amakuru ku bantu bakekaho ibikorwa bibi kugira ngo bafatwe.
Guverineri w’iyi Ntara Munyantwali Alphonse yasabye aba baturage kwirinda ibihuha bishobora kubarangaza, bigatuma badakora neza ibikorwa byabo by’iterambere.
“Mwirinde ibintu byose bishobora kubatesha umwanya kandi icyo mubonye kitagenda neza mwitabaze inzego z’ubuyobozi n’iz’umutekano kuko zarabegerejwe ngo mukorane bya hafi kandi mwuzuzanye.”
Yibukije aba baturage kujya bamenyekanisha abashyitsi barara n’abatembera mu midugudu iwabo kugira ngo birinde uwashaka kubahunganyiriza umutekano.
Yagize ati “Hari ikayi y’umudugudu yandikwamo abashyitsi bawusura n’andi makuru awuberamo, iyo kayi muyikoreshe akazi yagenewe, abashyitsi bamenyekane hato hatazagira n’uwiyitirira ngo ni umushyitsi wa runaka kandi ari umugizi wa nabi.”
Bibukijwe ko iterambere rirambye rigerwaho mu gihe hari umutekano uhagije. Aba baturage bashimiwe imibanire myiza n’imihahirane igamije iterambere bagirana na bagenzi babo bo mu gihugu cya Congo.
Umuyobozi wa Polisi mu ntara y’Iburangerazuba Commissioner Of Police Rogers Rutikanga yibukije aba baturage ko bakwiye kurushaho kwicungira umutekano, barushaho gukora irondo no gukorana bya hafi n’inzego zishinzwe umutekano.
Yabasabye kwirinda ikintu cyose gishobora guteza umutekano muke, abibutsa ko ubufatanye mu gucunga umutekano aribwo butanga icyizere ko ntacyawuhungabanya.
Ati “Ubufatanye bwanyu n’inzego zishinzwe umutekano nibwo buzatuma murushaho gukora ibikorwa byanyu bya buri munsi mutekanye. Irondo nirikora neza, comite zo kwicungira umutekano zigakora, abaturage mugatanga amakuru y’ibikorwa bibi ku gihe, ntakabuza umutekano wanyu n’ibyanyu uzagerwaho.”
Aba baturage bibukijwe kubahiriza amategeko no kwirinda ibikorwa bibi n’ingeso zishobora kubashora mu byaha.
Bemeye ko bagiye kurushaho kunoza ibyo basabwa birmo imikorere y’irondo, kwicungira umutekano, kugira amakenga no gutanga amakuru ku gihe kugira ngo bakomeze batekane.
Kinyarwanda
English











